Hamisa ndetse na Oprah bashobora gufungwa bazira amafoto agaragaza ubwambure bwabo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 21 July 2018 Yasuwe: 2640

Hamisa ndetse na Oprha bahawe gasopo ko nibongera gusakaza amafoto yabo bambaye ubusa ko bazafungwa.

Umunyamideli Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond, bihanangirijwe n’ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho n’isakazamakuru muri Tanzania (TCRA) ko nibongere gushyira hanze amafoto yabo bagaragaza ubwambure ko bazafatirwa ibihano.

Ubuyobozi bw’Ikigo TCRA bwatumije aba bagore bombi ku wa 19 Nyakanga 2018, ku cyicaro cyabwo mu Mujyi wa Dar es Salaam bubaha gasopo ndetse bategetswe gusaba imbabazi mu maso y’itangazamakuru.

Oprah uzwi cyane mu Rwanda kubera ko yari umugore wa Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya ruhago, Ndikumana Katauti, we arazira ifoto yashyize kuri Instagram aryamye agaragaza ibibero.

Mu gihe Mobetto wabyaranye na Diamond azira amafoto amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga. Ku ruhande rwa Oprah akaba yasabye imbabazi abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Aho yagize ati “Nshuti zanjye, bavandimwe banjye, bakuru banjye namwe bato, niseguye ku bw’ifoto mperuka gushyira hanze, ndabizi ko nabatengushye, nimumbabarire cyane, ntabwo nari nzi ko bizabagwa nabi, ni ukubera icyitegererezo cyanjye Beyonce. Byambaye isomo! Ndabakunda”.

Hamisa nawe yahise asaba imbabazi, anakangurira n’abandi kwirinda ibi bikorwa bisigaye bifatwa nk’icyaha gikomeye muri Tanzania.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibyo Federasiyo ivuga ni ubujiji ngo bahagarike agasobanuye’Rocky...

Mu minsi ishize nibwo Federation ya Sinema mu Rwanda yashyize hanze...
17 August 2018 Yasuwe: 1018 0

Ifoto ya Rihanna ari kumwe n’umuhanzi w’umuraperi atambaye yavugshije imbaga...

Umuhanzikazi Rihanna ukunzwe n’abatari bake hirya no hino ku Isi bitewe...
17 August 2018 Yasuwe: 2424 0

Umugore wa Riderman yamubwiye amagambo adasanzwe yuzuyemo amarangamutima

Agasaro Farid Nadia na Gatsinzi Emery bamaze imyaka 3 basezeranye kubana...
17 August 2018 Yasuwe: 1139 0

Umuhanzikazi w’ ikirangirire bahimbaga ‘umwamikazi wa Roho’ yitabye...

Umuhanzikazi w’ icyamamare mu njyana zo guhimbaza Imana wamenyekanye cyane...
16 August 2018 Yasuwe: 2172 0

Uburanga bwa Shaddy Boo bwavugishije Amag The Black amutera Imitoma...

Amag The Black yumvikanye mu ndirimbo avuga uburyo Shaddy Boo ari umuti...
16 August 2018 Yasuwe: 3651 0

’Sesiliya yari umukecuru ugira isuku’ Sibomana ukina URUNANA yitwa Patrick [...

Sibomana Emmanuel umunyamakuru akaba n’ umukinnyi mu ikinamico urunana...
16 August 2018 Yasuwe: 2738 1