skol
fortebet

Hamisa yanyomoje iby’ubukwe bwe na Diamond avuga ku mugabo bazabyarana umwana wa 3

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

skol

Hamisa Mobetto yavuze ko ubukwe bwe na Dimamond ntacyo abuziho ndetse avugako umwana wa 3 azamubyarana n’ umugabo basezeranye kubana akaramata .

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi itari mike Diamond na Hamisa biharira imitwe y’inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye, muri iyi minsi hari hagezweho inkuru y’uko Diamond na Hamisa baba bagiye gukora ubukwe.

Aya makuru Hamisa Mobetto yayamaganiye kure atangaza ko nta bukwe buhari,uyu mugore akaba yahise atangaza ko umwana wa Gatatu azabyara azamubyarana n’umugabo bazabana.

Hamisa yagize ati ” Sindumva ibyo bihuha by’ubukwe kugeza ubu,icyo nzi neza kandi mpamya ni uko umwana wa Gatatu nzamubyarana n’umugabo wanjye w’ukuri kandi tuzasezerana gusa kugeza kuri ubu [uwo mugabo] simuzi.”

Ni mu gihe uyu mubyeyi w’abana babiri, umwe yari yaramubyaranye na Majizzo n’aho undi akaba yaramubyaranye na Diamond Platnumz.

Urukundo rwa Hamisa na Mobetto rwatangiye kunugwanugwa nyuma y’aho uyu munyamideli agaragariye mu mashusho y’indirimbo “Salome”, nyuma y’aho nibwo hiyongereyeho ko Hamisa yaba atwite inda ya Diamond ndetse nyuma biza kuba impamo. Nyuma yo kuvuka k’uyu mwaka umubano wa Hamisa na Diamond wajemo agatotsi ubwo Hamisa yajyanaga Diamond mu nkiko amusaba indezo.

Uyu mubano waje kongera kuzahuka nyuma y’aho tariki ya 14 Gashyantare Zari Hassan wari umugore wa Diamond yatangaje ko atandukanye ku mugaragararo n’umugabo we. Biturutse ku bibazo byo kumuca inyuma no kumusuzuguza ku nshoreke ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa