skol
fortebet

Hamisa yatangaje ikintu yifuza ko Diamond amukorera kugirango amurongore

Yanditswe: Friday 24, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Hamisa yavuze ko Diamond niyemera ko azita ku bana be babiri nakabuza bazahita bakora ubukwe.

Sponsored Ad

Hamisa Mabetto wabyaranye na Diamond umwana wabo bakamwita ubwo yaganiraga na Global Publishers, Hamisa yavuze ko yiteguye gushyingiranwa na Diamond ariko koko yabikora ari uko uyu muhanzi yemeye ko azita ku bana be babiri afite.

Yagize ati “Niteguye gushyingiranwa na Diamond [ese we yagaragaza amarangamutima]. Hari abagabo benshi bagiye bansaba ko twashyingiranwa [ariko narabyanze] bitewe n’uko gushinga urugo atari ibintu uhubukira, bisaba kuba witeguye, binasaba ko abakundanye hagati yabo babikorera. Diamond nanjye dufitanye umwana. Icyo nzi cyo n’uko mfite umwana nabyaranye n’urukundo rwanjye rwa mbere.”

Mobetto avuga ko umwana yabyaranye na Diamond ari igihango gikomeye bombi bafitanye. Ngo azirikana ko n’ibindi byose bijyanye n’imyitwarire y’uyu muhanzi bazabicoca bombi.

Ati “Abana bacu baraduhuza, kandi nzirikana ko n’indi myitwarire kuri we nkwiye kwihuza nawe kugira ngo turwaniranire ishyaka. Niba yamwemera umwana wanjye nk’umwana we, ntakibazo rwose naba mbifiteho, nashyingiranwa nawe."

Yavuze ko azi ahashize ha Diamond, yibaza niba uyu muhanzi yakwemera gukora ubukwe nawe. Ati” Nzi neza ahashize ha Diamond, ariko se we yakwemera gukora ubukwe nanjye, nanjye nzabitega amaso ntegereze niba koko bizaba mu minsi iri imbere. Icyo ntekereza n’uko niba afite icyo antekerezaho buriya hari inzira azibinyuzamo abinyereke.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa