skol
fortebet

Hamisa yatangaje impamvu yemeye ko Diamond amutera inda kandi afite abagore benshi

Yanditswe: Thursday 03, May 2018

Sponsored Ad

skol

Hamissa Mabetto yatangaje ko nta gahunda afite yo gushaka umugabo, ari yo mpamvu yemeye guterwa inda na Diamond kugirango yibonere umwana uzajya amuha umunezero.

Sponsored Ad

Hamisa Mabetto wamamaye nyuma yuko amakuru akwirakwijwe hanze ko yabyaranye na Diamond ndetse akaza no kumujyana mu nkiko amuziza ko atamuha indezo y’umwana yavuze ko kubyarana na Diamond bitari kubw’impanuka ahubwo ko yari yarabanje kubitekerezaho neza .

Ubwo ikinyamakuru Bongo 5 cyaganiraga na Hamisa Mabetto bamubaza ku bukwe bwe niba koko ariwe ugiye kurongorwa na Diamond, yasubije ko ayo makuru atayazi kuko kuva na mbere nta gitekerezo yari afite cyo gushaka umugabo vuba kuko icyo yashakaga ari umwana magingo aya akaba yaramubonye.

Yagize ati “Mu by’ukuri nta gahunda mfite yo kurongorwa vuba aha, siniteguye na gato gushyingirwa ari nayo mpamvu yatumye nemera kubyarana na Diamond”.

Twakwibutsa ko Hamisa Mabetto ari umugore wa kabiri wabyaranye na Diamond,nubwo havugwa benshi hirya no hino yaba yarateye inda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa