Hamisa yavuze uburyo yakubiswe na nyina wa Diamond agakizwa n’amaguru

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 23 May 2018 Yasuwe: 3768

Hamisa mu kwihagararaho yavuze ko ibyabaye hagati ye na nyina wa Diamond ari atari intambara ahubwo ari ubushyamirane busanzwe.

Mu cyumweru gishize Sanura Kassim Nyina wa Diamond yavuze ko ari we washoje iyi mirwano ubwo yasangaga uyu mukobwa yari yararanye n’umwana we Diamond Platnumz. Yavuze ko yamukubise nyuma y’uko yamusanze yari yararanye na Diamond mu rugo rwe ruri ahitwa Madale kandi ngo yari yaramwihanije kenshi ko atamwifuza mu muryango we na gato.

Mu kiganiro Hamisa Mobeto yagiranye n’ikiganiro gishya cya Nyumba ya Imani gica kuri Wasafi TV [ Ubusanzwe ihagarariwe na Diamond ] yavuze ko ibyabaye hagati ye na nyina wa Diamond atari intambara ahubwo ari ubushyamirane busanzwe bwabayeho hagati yawe . Mu gusubiza ibyerekeye imirwano ye na nyina wa Diamond, Hamisa Mobeto yavuze ko ‘n‘Ibikombe mu kabati biragongana’ bityo ko nta kidasanzwe cyabaye hagati ye na Sanura Kassim.

Uyu munyamideli uvugwaho kuba yarashyamiranye na Kassim gusa bagakizwa na Diamond wahise ahagoboka agahita ategeka umushoferi we guhita atwara Hamisa vuba na bwangu akamuvanaho yireguye adashaka kwerekana ko yakubiswe ahubwo akabishyira mu mvuga igira ati “mu kabati hari igihe kigera ibikombe bikagongana, rero natwe abantu bishobora kutubaho.” Ibi byahise byerekana ko hagati yabo ntakabuza bashyamiranye.

Kuri ubu nuko Umunyamideli Hamisa Mobetto na Diamond Platnumz bafitanye umwana w’umuhungu witwa Prince Dylan witegura kuzuza umwaka umwe muri Kanama 2018.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

N’uburakari bwinshi Huddah Monroe yatutse ibitutsi bitangaje umufana...

Umunyamideli ukunzwe cyane mu gihugu cya Kenya Huddah Monroe,kubera...
15 August 2018 0

Jay Polly yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 2

Urukiko rwisumbuye rwa gasabo rwasabiye Jay Polly igifungo cy’imyaka 2...
14 August 2018 Yasuwe: 1777 0

Ifoto ya Meddy ari kumwe n’mukobwa bivugwa ko bakundana yaciye ibintu ku...

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto igaragaza Meddy ari kumwe...
14 August 2018 Yasuwe: 3200 1

Kim Kardashian yongeye kwibasira imbuga nkoranyambaga n’amafoto agaragaza...

Kim Kardashian abinyujije kuri Instagram yashyize hanze amafoto agaragaza...
14 August 2018 Yasuwe: 2143 1

Umwe mu basore bagize itsinda rya Sauti Sol yakoze ubukwe mu...

Polycarp Otieno wo muri Sauti Sol yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye hamwe...
14 August 2018 Yasuwe: 1664 0

A.Y yaguriye umugore we w’umunyarwandakazi inzu y’akataraboneka bagiye...

Umuraperi A.Y uri mu babirambyemo muri Tanzania yamaze kugura inzu mu gace...
13 August 2018 Yasuwe: 4208 0