skol
fortebet

Hamisa yiyamye abantu bamushinja ko akundana n’abaherwe gusa

Yanditswe: Wednesday 16, May 2018

Sponsored Ad

skol

Hamisa Mabetto abinyujije kuri Instagram yavuze ko yiyamye abantu bavuga ko akundana n’ abagabo bakize ahubwo ko ibyo byose atari we ari igeno ry’Imana yahisemo abazaba ababyeyi b’abana be .

Sponsored Ad

Hamisa Mabetto wabyaranye na Fantasy Majizzo ndetse akongera akabyarana undi mwana akamubyarana na Diamond kuri ubu bamwe mu bamukurikira baramushinja gukundana n’abagabo bakize gusa kubwe akabasubiza ko kubyarana nabo bitari kubwe ahubwo byari igeno ry’Imana .

Abinyujije kuri instagram yagize ati “Uko imyaka igenda ishira ni ko n’iminsi ishira…ntimwari mukwiye kuba buri munsi muvuga ko nkunda abagabo bafite amafaranga hari ibindi bitari abo bagabo babiri gusa…Mushaka kumenya impamvu…FanCy na Dee (Abana be) Imana ni yo yahisemo abagomba kuba ababyeyi babo…Murekere aho umwana w’umusaza w’umukene hassan…! Reka mbabwire akantu gato, Njye ndi mubi rwose, ndi n’umukene ariko ngomba kugira ubuzima bwiza, bimwe rero mbifata nk’ibitutsi…

Twakwibutsa ko ubusanzwe Hamisa Mabetto ari umubyeyi w’abana babiri ari bo Fantasy Majizzo na Deedaylan Abdul Naseeb. Aba bana bombi yababyaranye n’abagabo bakize kandi bazwi. Umwe ni uwa Majizzo undi akaba uwa Diamond. Majizzo ni we washinze Radio yitwa E FM na E TV naho Diamond akaba umuhanzi uzwi cyane wanashinze Radio na Televiziyo yitwa Wasafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa