skol
fortebet

Hamissa Mobeto yahawe gasopo na rwiyemezamirimo umukekaho gushaka kumutwarira umugabo

Yanditswe: Monday 21, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli Hamissa Mobeto wagacishijeho na Diamond bakabyarana n’umwana yahawe gasopo n’uwitwa Tahiya usanzwe ari rwiyemezamirimo mu by’imideli nyuma yo kumukeka amababa ko ashaka kumutwarira umugabo.

Sponsored Ad

Hamissa waherukaga kuvugwa mu rukundo n’umukinnyi w’umunyamerika,yatangiye gushinjwa kwiba abagabo b’abandi aho yahawe gasopo n’uyu Tahiya nyuma yo kumukekaho ko ashaka kumutwarira umugabo.

Tahiya abinyujije kuri Instagram yabwiye Mobetto ati “Hamisa Mobetto ngusabye kugendera kure abagabo b’abandi,gicucu”.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byahise bicika ururondogoro si ukwandika bimara impapuro bivuga kuri uyu mukobwa ukunze kuvugwaho uburaya bukabije.

Hamissa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ifoto ari kumwe n’umusore yavuze ko ari umukunzi we mu rwego rwo gucecekesha Tahiya wamwibasiriye.

Ibitekerezo

  • Aba Stars nta bindi babamo nk’ubusambanyi.Bumva aribwo buzima.Nawe reba ukuntu uyu Mobeto,Zari,Diamond,Shady Boo,etc...birata ko basambana.Kugurisha umubiri Imana yaguhaye ku buntu,bibabaza Imana cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa