skol
fortebet

Harabura amasaha macye ngo hamenyekane umuhanzi wegukanye PGGSS 8 ,ninde uha amahirwe?

Yanditswe: Saturday 14, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Kugera magingo buri wese wese muganiriye arakubwira umuhanzi aha amahirwe yo kwegukana igihembo cya PGGSS 8 ,Aho bamwe bakugaragariza umuhanzi uri ku mutima wabo ndetse bagatanga n’ingero zigaragaza ko ariwe ukwiye kuryegukana gusa ibi byose biramenyekana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu mu gitaramo gisoza iri rushanwa kiraza kubera i gikondo ahasanzwe habera imuri kagurisha.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Nyakanga 2018, ijoro riratangarizwamo umwe mu bahanzi 10 bari guhatanira PGGSS 8 utaramenyekana aho aza kwegukana miliyoni 20,000,000Rwf anakikire ikuzo ry’utwaye iri rushanwa ku nshuro ya munani. Ni mu gihe undi muhanzi ukunzwe watowe n’abafana azegukana miliyoni 15,000,000 Rwf, abandi nabo bagende bahabwa ibihembo byabo kugeza ku mwanya wa cumi.

Bamwe mu baganiriye n’UMURYANGO badutangarije uwo bumva ko akwiye kwegukana PGGSS irushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya 8 aho ryitabiriwe n’abahanzi barimo: Bruce Melody ,Christopher ,Auncle Austin, Khalifan ,Queen Cha , Young Grace , Jay C , Just Family ,Active ,Mico The Best .

Cedric yavuze ko Melody ariwe ukwiye iki gikombe kuko ari umuhanzi wakoze ndetse wakunzwe mu Rwanda hose mu mwaka wa 2018

Yagize ati “ Bruce Melody ndabona ariwe ukwiye gutwara kino gikombe kuko ni umuhanzi ukomeye kandi wagaragaje bikorwa mu mwaka wa 2018 ndetse na akaba ari umuhanzi ukunzwe mu Rwanda hose.”

Jane yavuze ko umuhanzi Christopher akwiye gutwara kino gikombe kuko ari umuhanzi ukunzwe kandi wagaragaje imbaraga nyinshi mu bitaramo bitandukanye yakoreye muri tumwe duce tw’igihugu turimo Musanze ndetse na Huye .

Yagize ati “ Christopher akwiye kwegukana iki gikombe kuko ni umuhanzi washimishije benshi haba mu bitaramo yakoze hirya no hino mu Rwanda ndetse akarusho nuko ariwe muhanzi watumye abafana banyeganyega cyane kurusha abandi .

Jules umwe mu bahanzi bakunda Hip Hop yavuze ko Khalifan ariwe ukwiye kwegukana iri kamba kuko ashoboye .

Ati “ Uriya musore Khalifan akwiye kwegukana iki gikombe kuko ni umuraperi ushoboye ndetse uzi gushyushya abantu ku rubyiniro ikirenze kuri ibyo ni umuhanzi ufite impano rero adatwaye guma guma sinzi peee .”


Twakwibutsa ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Nyakanga 2018, aribwo haraza kumenyekana umuhanzi wegukanye PGGSS 8 aho araza kwegukana miliyoni 20,000,000Rwf anakikire ikuzo ry’utwaye iri rushanwa . Ni mu gihe undi muhanzi ukunzwe watowe n’abafana azegukana miliyoni 15,000,000 Rwf, abandi nabo bagende bahabwa ibihembo byabo kugeza ku mwanya wa cumi.

Ibitekerezo

  • ikosi ni icya jay c niwe wakoze cyane

    Ni Christopher duha amahirwe,arashoboye

    Amahirwe ni aya Christopher!!! ❤️❤️❤️

    Christopher rwose nta wundi

    Ni Christopher ukwiriye igihembo cya mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa