skol
fortebet

Hari ababona Mwiseneza Josiane adakwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 22, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hamenyekane Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 usimbura Iradukunda Liliane watowe 2018, Hari abagaragaje impamvu Mwiseneza Josiane ushyigikiwe na benshi adakwiye kwegukana iri kamba.

Sponsored Ad

Ku ifoto ya Josiane yashyizwe ku rukuta rwa instagram rw’abategura Miss Rwanda hakomeje gutangwaho ibitekerezo ahanini byiganjemo abashyigikiye uyu mukobwa n’abandi bavuga ko adakwiye kwegukana ikamba bavuga ko atari mwiza.

Mu bagaragaje ko Mwiseneza adakwiye ikamba hari uwagize ati :

“Abanyarwanda nitugakunde byacitse Kandi nitukagendere mukavuyo Ubwo murabona koko uyu mukobwa USA uku yaba miss, Niba afite umuco, nubwenge Ariko nta Bwiza namba afite, check the definition of beauty, murwanda ntihabuze umukobwa Ufite beauty, brain na culture, Uyu rero azahabwe popularity nta miss Mbonye Aho murekere akavuyo murekere...... Turabihaze .ikindi Kandi kuba mufana josian ntibivuze ko mugomba kwibasirwa abandi bahatanye nawe nkuko ndi Kubibona kwa decate”

Uyu yunzemo agira ati :

“Ahubwo Josiane ku cyumweru azatahe azagaruke Aje gufata ikamba rya popularity, rero josian simvuzeko adakwiye ikamba azatwar popularity ye, nta mukobwa Usa kuriya wasohokera Urwanda Abakobwa bafite ubwiza ubwenge n’umuco Barahari.”

Uyu ariko ntiyatinze gusubizwa kuko aya magambo ye ntiyakiriwe neza n’abashyigikiye Josiane.

Hari uwamusubije agira ati : “Uzi abakobwa bavuyemo abo urikurata ngo nibeza batazi no kuvuga aho bavuka ngo nibeza ubwiza ni mu mutwe iyo ukeye mu mutwe byose biba byakemutse wowe urabona umukobwa uzubwenge nkuriya ngo miss Mwiseneza Josiane ngo simwiza nonese uwo mwiz wawe ninde raaaaa?????”

Ese koko wowe iyo urebye ubona Mwiseneza Josiane atujuje ibisabwa byose ngo ku buryo ataba Nyampinga akambikwa ikamba agahagararira u Rwanda?

Ibitekerezo

  • Ararikwiye 100% kuko buri muntu wese ni ikinege ku bwiza bwe ikindi ubwiza bw’umuntu buterwa nubushobozi bw’amaso yamurebye .Ayanjye niwe yaguyeho ahubwo ayawe yaguye kuri nde?Mutore nawe ayawe nibwo bushobozi yagize

    Ararikwiye 100% kuko buri muntu wese ni ikinege ku bwiza bwe ikindi ubwiza bw’umuntu buterwa nubushobozi bw’amaso yamurebye .Ayanjye niwe yaguyeho ahubwo ayawe yaguye kuri nde?Mutore nawe ayawe nibwo bushobozi yagize

    oya rwose ntakwiye guhagarari urwanda bazamuhe populality ye naho abavuga ngo ubwiza nimumutwe ntaho mumategeko agenga aba Miss biri niba hari ingingo ibisobanura ntampamvu itagenderwaho ubwiza,ubwenge uburyo asubiza ibibazo ,umuco nibindi byose bigenderwaho kandi usibye akavuyo kababcitse rwose mujye mugira ukuri Josiane simwiza kwisura ntateye neza kandi ntakidasanwze yasubije kurusha abandi nigute umuko nka Josiane atazi ministre wintebe wigihugu cye mwaranguza ngo azabe Miss ?

    Mbabajijwee namagambo yuzuye ubupfu uwo muntu witako josiane ataba miss wurwanda ubu arareba akabona abanyarwandwa bamushyigikiye ntamaso bafite yo kurebako josiane akwiye ikamba bishatse kuvugango abamushyigiye ntabwenge bafite yewee muntu turamushyigikiye kandi ubwiza uvuga arabufite ijana kwija niba wowee ntabwo ubona shyigikira abamurusha umushyire hasi

    uretse na Miss Rwanda ntakwiye na Miss wumudugudu wiwabo.umuco nabandi barawufite ndetse nubumenyi hakiyongeraho nubwiza uwamuha ikamba yaba asecyeje isi kbs abantu ntibagakunde byacitse cyokoze yaragerageje kuko yatinyutse akiyamamaza

    None umuntu ashigikiwe nabeshi nuwushigikiwe nabake wumva mwiza arinde?nibahiganywe uwufise abafana benshi atsinde uwufise bake atahe bacumugani bâti ushigikira umugabo adakomeye mugakubitirwa hamwe

    Irarikwiye 200%. Abo beza se uvuga baramurusha ubwiza hehe?

    Abantu mushyigikiye josiane murangwe nikinyabupfura kuko singombwa guhuza namwe, kdi ntidupfe ubusa kuba ashyigikiwe nabantu benshi(fans)ntibivuzeko bizamugira Nyampinga doreko harikimwe atujuje cyuburanga kdi kiri mubigenderwaho rwose no kwijisho muri boot camp abariyo bose niwe wanyuma kubwiza,kdi gutorwa kubwabafana bibara 30%gusa naho ibisigaye ni aha ba juges.
    Rero uko mbibona uyu ntiyaba nyampinga ark miss populaire byo byashoboka

    ntawagiye muri miss Rwanda adafite ubwenge,ariko uburanga burigaragaza,none rero mujye mwemerako josiane ntabwiza afité bwatuma ahagararira igihugu,mumushyigikire ariko ntimugasebya abandi nikinyabupfura gike muba mugaragaza!

    umva bavandimwe, josiane ntabwo ari mwiza WO guhagarara NGO ni miss Rwanda, habaye amarangamutima arahita,naho ubwiza ntabwo rwose.

    Ndashaka ko uwo muntu uvuga ko Josiane atari mwiza atubwira uko ubwiza buba bumeze kugira ngo dushake ubufite mu bakobwa bari muri miss rwanda. Nonese ko se yahisemo nyina ntabandi bakobwa bari baturanye nawe?

    uhm! Kuki se atarikwiye? You are harassing because everyone should be beautiful. It depends on the beholder.

    Ubwo se uyu Martin nawe arashaka kwamamaza iki? Iyo urebye Abanyarwanda bamuri inyuma se ubona ari ntabwenge tugira? Nawe rero ugiye mu batumwe kumwangisha Abamukunda.Reba sector wakerekezamo injury zawe. Turi maso muzamwiba tureba!!!Naho ibindi, mwicecekere kwiha rubanda mubireke. Ni mutekinike. Mwiseneza niwe ukwiriyeeeee!!!!

    Ubwo se uyu Martin nawe arashaka kwamamaza iki? Iyo urebye Abanyarwanda bamuri inyuma se ubona ari ntabwenge tugira? Nawe rero ugiye mu batumwe kumwangisha Abamukunda.Reba sector wakerekezamo injury zawe. Turi maso muzamwiba tureba!!!Naho ibindi, mwicecekere kwiha rubanda mubireke. Ni mutekinike. Mwiseneza niwe ukwiriyeeeee!!!!

    Ubwo se uyu Martin nawe arashaka kwamamaza iki? Iyo urebye Abanyarwanda bamuri inyuma se ubona ari ntabwenge tugira? Nawe rero ugiye mu batumwe kumwangisha Abamukunda.Reba sector wakerekezamo injury zawe. Turi maso muzamwiba tureba!!!Naho ibindi, mwicecekere kwiha rubanda mubireke. Ni mutekinike. Mwiseneza niwe ukwiriyeeeee!!!!

    Ubwo se uyu Martin nawe arashaka kwamamaza iki? Iyo urebye Abanyarwanda bamuri inyuma se ubona ari ntabwenge tugira? Nawe rero ugiye mu batumwe kumwangisha Abamukunda.Reba sector wakerekezamo injury zawe. Turi maso muzamwiba tureba!!!Naho ibindi, mwicecekere kwiha rubanda mubireke. Ni mutekinike. Mwiseneza niwe ukwiriyeeeee!!!!

    gusa kuba avuka mucyaro simpamvu yo kumwita mubi.
    gusa bibabere isomo, kumva ko umwiza wese agomba kuva mumiryango yifite. ibyo sibyo rwose. Josiane Mwiseneza turagushigikiye 💯%

    Ese ababanjirije Josiane bo bamaze iki ? naba na Josiane numwana wumvira nyina .

    NYAMPINGA UBEREYE U RWANDA ( Ange gardienne)
    (Si umutako n’umuteguro ni ubumuntu bwuje ubwenge n’ubushishozi)
    Nkuko bigaragara mu muvugo “Uri Mwiza Mama” werekana kandi utaaka ubwiza bw’umubyeyi, cyane cyane mu gushimangira ubumuntu agira, urukundo, impuhwe n’ubwitange kubo yibaruka, akabonsa, akabaheka, akabarera akabakuza, uwo mubyeyi aba yarahoze kandi akiri Nyampinga warezwe neza uzira ikizinga, umwari ubereye urwanda nta nahamwe bavuga isura kandi uwumva wese yumva neza impuhwe n’urukundo by’umubyeyi. Ubwiza bataka umubyeyi banamwita Nyampinga, busaba ubuhanga n’inyurabwenge kugirango wiyumvise neza akamaro umubyeyi aho bagira bati “Uri Nyampinga ukagira ubuntu Ntabwo urambirwa kuntamika Ntujya usiba no kunkorera” mu gisigo cya “Uri mwiza Mama”.

    NYAMPINGA UGIRA UBUNTU ( Beauté Angelique et poétique mélée de bonté)
    Umukobwa yitwaga Gahuzamiryango, akitwa " Nyampinga". Abantu bose bari "Rubanda rw’Umwami", uwo mwami nawe akagirwa n"Ingabo". Umwami yari ipfundo ry’Abanyarwanda bose. Abasizi banamwitaga Sebantu (= se w’abantu bose bo mu Rwanda). Kandi iyo umwami yamaraga kwimikwa, bavugaga , ari umwami wa rubanda. Cyaraziraga guheza umuntu kubera uko areshya, kubera uko asa uwabishakaga yageraga ku mwami (umwami ntiyahezaga).

    Tugarutse kuri " Nyampinga, muri iyi minsi hari inkundura y’urubyiruko cyangwa abo kera cyane bitaga ba " Nyamuzavuba " ubu badasobanukwe neza icyo Nyampinga bivuze. Umukobwa wese ni Nyampinga (= na Mama wawe ni Nyampinga), bivuze ko ahagarariye urwanda nk’umubyeyi bityo nta mukobwa (= uzavamo Nyampinga Mama w’abantu ufata nka Mama wawe ntagurera ipfunwe nk’uko bimwe mu bitangazamakuru cg amaradio abivuga) n’umwe watera u Rwanda infunwe aho yaruhagararira hose apfa kuba yitwa " Umunyarwandakazi", uwari w’u Rwanda cyagwa Nyampinga . Nta mwana n’umwe uterwa ipfunwe na mama we cg Papa we keretse utazi agaciro k’umubyeyi cyane mama wamugiriye ku gise (=> akabura ntikaboneke ni Nyina w’umuntu, uwo akesha ubumuntu) kandi uwo nawe ntiyaba adakunda umubyeyi ngo akunde I Gihugu! Nyampinga arangwa no kwigengesera kuri byose, abikorana ubushishozi, kudahuga, kutarangara bikanezeza abamwiringiye, kurangwa n’impuhwe kabone amagorwa n’imiruho itandukanye ahura nayo nk’umubyeyi, ashakira ineza ibibondo abirinda imirire mibi no kugwingira kugira ngo abana bavumbukane ubwenge n’ikivumba (=imbaraga), agira urugwiro n’imico myiza, ntarambirwa gukora no kwita ku bibondo(= umuhate n’ishyaka arabihorana = ba “Nyiramirimo”), avugana ituze akabera urugero abanda, aranga n’isuku, ni Mudasumbwa ni nawe udutoza ubwenge bwambere duheraho tuba (abanyamakuru bamwibasira batamwiyumvisha mu nyurabwenge, batamukaraga mu rusenge bw’ubwenge yabahaye ngo bumve agaciro afite mu ruzungu icyo bita “aller au déla du sensible, beauté et bonté sensible) abanyabwenge bumva neza kandi biyumvisha ibintu n’ubqwenge bwacu. Birenze ubwenge kumva ubwiza bw’umubyeyi ari NYAMPINGA, utiyumvisha izi nyama n’amaraso n’umwuka aho wabikuye n’uko Imana yabiteranyije ngo bibe wowe widoga tuzi ubu uwabiguhaye n’uko wagombaga kwihitiramo ishusho bizaza bifite (= ubwo bwiza buvugwa kandi buhigwa bunahiganirwa budashobora kukubeshya Ibwami igiye budashyigikiwe n’ubwenge watojwe na Nyampinga wagutamikaga anagutoza ineza). Amazina menshi arabitubwira ko Nyampinga Nyawe ari uyu mbabwira. Ni “Nyampinga utoza ba “Rutanganda”, kutiganda batetereza ababyeyi babanyohagiza, utagomwa ba “Muramira” aramira imfubyi n’abagwigiye abagirira impuhwe abatoza urukundo n’ineza agahorana “Ishimwe” ahundwa n’abamwizihiye bityo kata z’ubuzima akazitera umugongo kubera uurukundo ishyaka n’umurava. Iyo akiri umwari aba azaba Rugori rwera. Gutegera u Rwanga urugori bivuze kukwifuriza kubyara, guheka no kuramba ( Mwibuke ngobyi iduhetse gahorane ishya, urwanda ntirwahorana ishya rutaramirwa naba Nyampinga twakumva ko badutera ipfunwe).

    Ubwiza buhoraho butandukanye n’ubwiza buyoyoka buyoyoka bumwe bushakishirizwa muri mukorogo, ubwiza karemano wakwihindura utakwihindura uzasazana. Rugamba ati “Turasa n’ifi zo mu kizenga zibwira izindi ziti muzoge turebe iherezo ry’iyi Nyanja naho ziriruka aho zivuye uboshye izarozwe iyo muzunga”. Tuzaguma turi abantu ingoma bihumbi, uko twakwihindura kose iherezo ni rimwe ariko ikiza kidasaza kizahoraho kandi ni ubumuntu (= ubuntu bugira umuntu umuntu nyawe bugizwe na kami ka muntu cyangwa umutima wa kimuntu (ubwiza burabagirana butabonwa n’amaso ya muntu), butuma abasha gukeza umwami nyamwami ari nabwo butuma Nyampinga twifuza kandi akabasha gukundwa).

    Ubundi “impinga” bivuga mu gasongero k’umusozi, bityo Nyampinga yitegeye aho bose bamubona (umunyamico myiza, uburere, imyitwarire, ...). Ni itara cyagwa urumuri rudahishwa. Nyampinga ni umuntu (umukobwa, umugore) uri ahirengereye bose bavomaho urugero rwiza, kandi byongeye umwari udasogongerwa. Nyampinga yunga imiryango, akubaka umuryango, agahuza abantu , agatuma imbaga y’abantu amoko yose, imihanda yose impugu zose, isi yose iterana ikaba umwe.

    Nyampinga w’u Rwanda (Utari umutako w’ubwiza gusa, si umuteguro)

    Inkubiri ijyanye n’inkundura ijyanye n’ubwiza, ubwenge ubwenge n’umuco isige turamiye umuco wacu, ntitube ibigande bigandisha abari beza nk’uko tubafite bose bahabwe ishimwe ribakwiye kuko baserukiye abanyarwanda. Niba umugisha ugobotse, ugire uwuharirwa, hagira abigomwa kuko bose ari abari beza beza bakwiriye u Rwanda nk’uko Nyampinga-Mubyeyi-Mama mwiza yigomwa byose agirira urubyaro, byaba ngombwa n’ubuzima akabwigomwa umwana akarerwa n’umuryango umbubera umubyeyi. Twese turi umuryango umwe bana b’u Rwanda.

    Mugihe tugitohoza imvano y’inkubiri nkuri Nyampinga (izina bwite cg izina Rusange), basaza babo barahagurutse barashyanuka ngo uyu n’uyu sinyampinga nk’aho hari uhitamo kumubera mushiki we cg Mama umubyara. Ndifuza ko basubira mu itorero, rigahinduka iterero rikabatoza uburere n’ubupfura, bityo barasebanya agasezererwa mu Rwanda rwa gihanga cyahanze urwanda.

    Amazina menshi arabitubwira (so ntakwanga akwita nabi):
    Umwana w’u Rwanda nabe Rutaganda, maze Imana ishimwe, maze nyina yishime agire ati “Umwana umugwa mu ntege nawe yitwe “Mwiseneza” yigiremo kandi yiremamo ikizere , ishyaka n’ubutwari budasigana n’ubwenge, ntazigande, azagire urukundo rutizigamye abe umwari ubereye bose, abane na bose akundwe na bose kubera ubwenge ubwiza n’ubushishozi bubumbatiye umuco nyarwanda.

    Tugaruke iwacu dusase akabero aho ku karago mu irebe ry’umuryango
    Basore beza umuco wo kuryega cyagwa kuryohagiza bashiki bacu ntudukwiye, mu itetero aho twarere cyagwa aho mu itorero ryo ku rugerero dufite amazina twahawe nka “MWISENEZA Josiane ufite uburere n’umuco. Intego ni Ubwiza, ubwenge n’umuco. Ubwenge twatoje na Nyampinga ariwe “Mama dutaka tugira ngo “Uri mwiza mama”.
    Mwibuke mwese
    “Ibere ryawe ni indahinyuka
    Kuko ndikesha ibyiza byinshi.
    Amaraso meza ahorana ubusire
    Umubiri mwiza utagira inenge
    Bwa bugingo buzira indwara”

    Mama wawe yakurinze igwingira akonsa neza mu muco, arakubungabuga, arakwitangira kurinda uba umuntu tuzi uyu nguyu njye natwita “ Rutiganda rwa Muranira ya Ishimwe” nyina akitwa MWISENEZA.

    MWISENEZA yari afite ubwenge, ari Nyampinga (Ubwiza bw’umukobwa busuzumwa n’inkanda) n’umuco(Culture => Uburere buruta ubuvuke , umwana warezwe neza ntagwigire agira ubwenge => buyobora ku mwari ufite intego, azi icyo ashaka (Nyiramirimo myinshi, kugira isuku, guteka, guhinga, konsa, gutoza ubwenge shingiro rya byose hatarimo gusebanya kuko atari umuco .. => kurwanya igwingira ry’abana b’abanyarwanda, ikibazo gihangayikishije Gouvernement y’u Rwanda bityo abana bagakurana ubwenge, ubwiza n’umuco bakaba => infura niyo musangira ntigucure, mwajya Inama ntikuvemo, waterwa akagutabara (ingabo z’igihugu zizuhiwe zifite ibigango , .., wapfa akakurerera (ubwenge bwuje umutima wa Kimuntu, akabarinda igwingira, n’imirire mibi abatoza umuco nyarwanda = gukora cyane => Intego ya MWISENEZA Josiane), ubwiza=> Nyampinga ubereye urwanda kandi bose babona ubikwiye, wahuza abakene n’abakire, wahuza ibihugu n’u Rwanda bose bakamwiyumvamo (Ubwiza bw’umutima, ubwiza bw’umubiri, ibikorwa by’urukundo, gusabana n’abandi, kubahumuriza, agasani gasengwa (ineza y’umuntu niyo imutera gukundwa => la beauté et la bonté sont sentries mais pas perceptible = hephémère). Ibyo ni ubukungu bushyigikiye ubumenyi, umuco n’ingangagaciro bya Josiane. Azi gutashya, gukubura , gususurutsa, gufashanya, .... ni umuzezwanzu, umwari mwiza w’i Rwanda. Umuco (=uburere bwiza) ntibutandukana n’ubwiza ku mwana warezwe neza agakura neza.

    Mama mwiza “MWISENEZA” ntakwiye kwandagazwa cyangwa kwandavuzwa ni NYAMPINGA
    - Abamwibasira rero , babonwa nk’abahezanguni batazi Nyampinga uwo ariwe , si sagihobe
    - Yifitiye ikizere, azi ubwenge kandi ni Nyampinga (Umwari mwiza, ubereye u Rwanda, bwiza buzabyara hung una kobwa)
    - Afite ishyaka n’umurava mu bihe bikomeye byo kwitangira u Rwanda akora cyane (ba ndabaga baracyariho)
    - Ni amata y’abashyitsi (Nyampinga utereka amata ku ruhimbi mu Rwanda rw’Amata n’ubuki byo mibereho n’ubukungu bw’abanyarwanda burinda abana b’u Rwanda kugwingira), ntagomba kwandagazwa na basaza be(abana be), niyo mpamvu twakwisabira abakemurampa na ba Nyirirushanwa gutegurana ubushishozi kuri Nyampinda 2019 bityo ikaryohera abanyarwanda bose bitaretse n’abanyamahanga Nyampinga ikabona ishusho yayo nyayo (Joel RUTAGANDA na ISHIMWE Dieudonnée basabwe kurebesha amaso y’ubushishozi). Ibishashagirana byose si zahabu. Minisitere y’umuco na Sport ikahatuber, abashinzwe umuco bakatureberera, bityo imvugo yadutse yitwa kata ishingiye ku buriganya na ruswa ababyeyi tukayirindwa umwari utowe bakamuharira kuko bose niba Nyampinda, ntihagire uwandagazwa cyangwa ngo asebywe, hibanda ku ushyigikiye umuco wacu n’ururimi rwacu ruduhuza.
    - Ibyamamare bitazi Nyampinga turabisaba ubushishozi kuko ni twe abafana twabiteretse aho biri ubu, kandi bakomeje kuzimura banazimira
    - Ubwiza bw’inkumi busuzumwa n’inkanda, nihagira uhemuka tuzamuragiira inkanda y’abakuru!
    Twese hamwe tuti: “ Mwana warezwe neza, ntube ikigoryi, ntube ikijibwe ntube icyangwe, haguruka wese tujye kuvoma bwa bwenge bugana ishuri, tugume gutozwa urugero rwiza, ishyaka n’umwete bikugire intyoza, utyaze ubwenge, maze ubwenge, umutima n’amaboko yawe bikorere igihugu, uhorane ubuntu urangwe n’ubumuntu.”
    UBUHAMYA KURI NYAMINGA UVUGWA CYANE MURI BA NYAMPINGA
    Abandi batu: Afite ubwenge (mind)
    -  Unique : umukobwa udasanzwe mu bikorwa yamenyekanishije Karongi ma Miss muri rusange
    -  Kugaragaza ama telent y’iby’I Rubengera
    Mama umubyara:
    Umuco yatojwe:
    -  Abika ibanga, ntashaka abamuca intege bityo akomera ku ibanga kugeza ageze ku ntego
    -  Umuco: kugira ibanga, kuvugisha ukuri, ntazi kubeshya avuga ibintu uko biri, kugira ikizere , umwana wubaha, yakundaga abandi bana, akagira urukundo rw’abandi bana , nta burangare. Iyo umuntu yagiye mu mudiho ntababarira amatako. Agomba kugera ku musozo. Yarabitekereje, yarabisengeye. Nyina amufatiye iry’iburyo. Yakundaga gufasha nyina imirimo yose: guhinga, gutera insina, guteka, … ufute umurava. Umuco, umutima ukunda abantu, intangarugero mu bakobwa, guhigura imihigo. Inshingano.
    -  Ubwiza: amahirwe yo mu buzima ntawe yandikiwe mu ruhande uru n’uru.
    Ubwiza bwonyine ntabwo butanga ikizere:
    -  Kwitwaza ubwiza, tugirire igihugu akamaro
    -  Bagomba Kureba uko umuntu ateye, uko ibitekerezo bye bimeze
    -  Ubwenge biranga Nyampinga
    -  Ubumenyi : Gusigasira umuco nyarwanda, kudateguza kubyo yiyemeje.
    Kirazira:
    -  Gusuzugura abamuruta n’abo aruta
    -  Kuvuga amagambo y’imvuga nyandagazi
    -  Kuvuga nabi cyangwa gutuka ugututse.
    -  Kwitwaza ubwiza, tugirire igihugu akamaro
    -  Kureba uko umuntu ateye, uko ibitekerezo bye bimeze (mwubahe uko ari)
    -  Ubwenge biranga Nyampinga

    Abanyamahanga baramurata bamuhaye urwibutso

    Udukoryo:
    -  Niba umukobwa yahise ku buryo bw’aba jajizi , akanahita ku buryo bw’abafana, ubwo ushinzwe kwerekana abahita yakagombye kuberekana byombi noneho abasigaye bagomba gutambuka bikaba ntamakemwa (transparence)
    -  Ibyo bagenderaho si ubwiru ni ubwiza, umuco, ubwenge! Kandi ubwenge niyo soko y’ubwiza. Ibyo kandi byanagombye gukorerwa mu ruhame! Ikndi umuntu utsinze ku bw’abajajizi akanatsinda ku bw’amajwi bakabyerekana byombi. Byongeye kandi utari butorwe ntiyakagombye kujya imbere ngo asigareyo wenyine. Ni traumatisme baba bamukoreye. Ashobora gusigara kuri stage akaba yahagwa (évanouissement cause par les troubles et/ou stress affectifs) kuko bagenzi be bamweretse ko batamukunze! Iyo basigaye ari babiri imbere bagira panique (bwoba bwinshi) bushobora kubyara ingaruka nyinshi (kwanga

    Oya Josiane igituma ashyigikiwe nawe ugitekereze ntekereza ko kuba ashyigikiwe n’ Abanyarwanda bangana gutya nuko babona ko indanga gaciro zisabwa zose azujuje kuko abo bakobwa beza uvuga nabo ni Abanyarwanda ariko icyo wakwibaza mbere yo kuvuga ko Josiane atari mwiza wakwibaza impamvu badashyigikiwe nkawe ibyo ubitekereje neza niho wamenya Definition nyayo ya Beauty naho nugendera kudusura ubona namaso ubwo nyine niho amaso yawe agarukira. Ubyakira rero kuko hari umubare munini wabanyarwanda bareba kure bakabona ubwiza bwa Josiane kandi bakaburebera mundorerwamo yahazaza y’ Igihugu cyacu. Kuko abo beza murata bosebagiye muri Miss Monde bagaruka amara masa ariko Josiane niyo atanajyayo ariko agashyira imbaraga mumushinga we wo kurwanya imirire mibi ibyo byonyine birahagije kumubonamo ko ahebuje abarusha ubwiza. Ubwiza dukeneye subwo mumafoto dukeneye ubwiza buhura nibikorwa biteza imbere igihugu.

    Abantu mugumya kuzana iby amasura muri miss mufite ibibazo murimwe iryo nivangura !!! kubwanjye ahubwo mwakabaye mufatwa mukajyanwa mu ngororamuco cg mukashyikirizwa RIB mukabazwa ayo mafuti yanyu yo kurata amasura!!!

    Abose bitabeza kobajyiye hanze murushanwa bazanye iki? Nibamureke nawe ajyerajyeze wabona abaruse

    ntabwo akwiye kuba Miss bazsmugire Miss popularity naho ubwenge be Hari abarimo bamurushya Kandi beza!

    ndatekereza abavugako atari mwiza aribamwe bakora jugement bareba inyuma, sinzi ubwiza yifuza pe! Josiane nturi mubi pe! wenda bakuzize ko wifitiye ubwiza karemano utishakira ibikongerera, nkabobose muhanganye, naho abahagararira igihugu, ninde wakubeshyeko bibanda kubwiza gusa, barakubeshye. mbese aho bahereye bahagararira igihugu harinumwe wigeze aza nibura mubambere? natwe tyrambiwe ibyo bizugerezi bidafite mumutwe, dushaka nabazavamo ba miss africa, ikindi wowe uvuga gutyo uzitegereze abatuyobora uzabwire niba bose aribeza nkuko ubyifuza. kdi turabemera kuko bafite mumutwe. Josiane imamatwi abagucintege ba Sanibarati nibabura munzira.

    abo bose bavuga ibyo bameze nk’inguguru zirimo ubusa icyomvuze muracyumva

    ariko ubwenge arusha abandi n ubuhe? cyakora ni popular kuko abantu benshi bamushyigikiye nabwo suko har icyo arush abandi mu bigenderwaho hubwo n impuhwe benshi bamuiriye cyakora anaryoshya amarushanwa niyo mpamvu batanamukuramo

    Ni Mwiseneza ntawundi dukeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa