skol
fortebet

Hari abahanzi batatu Riderman aha amahirwe yo kuvamo umwe wegukana PGGSS7—

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman uri mu bakomeye mu njyana ya Hip Hop hari abahanzi bagera kuri batatu aha amahirwe yo kwegukana irushanwa rya Prims Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya Karindwi.
Guma Guma imaze kuba ubukombe mu kazamura muzika Nyarwanda nubwo hari benshi bashinja ubuyobozi buritegura ko basubiza inyuma muzika Nyarwanda. Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru haramenyekana umuhanzi Nyarwanda wegukana umwanya wa mbere muri PGGSS7 anahabwe Miliyoni 24 z’amafaranga (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman uri mu bakomeye mu njyana ya Hip Hop hari abahanzi bagera kuri batatu aha amahirwe yo kwegukana irushanwa rya Prims Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya Karindwi.

Guma Guma imaze kuba ubukombe mu kazamura muzika Nyarwanda nubwo hari benshi bashinja ubuyobozi buritegura ko basubiza inyuma muzika Nyarwanda.
Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru haramenyekana umuhanzi Nyarwanda wegukana umwanya wa mbere muri PGGSS7 anahabwe Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Riderman yavuze batatu bazavamo umwe wegukana PGGSSS7

Umuryango.rw, ukomeje kuganiriza abahanzi batandatu bamaze kwegukana iri rushanwa kugirango batubwire uwo babona ushobora kuryegukana ku nshuro ya Karindwi. Bamwe batubwira ko bakurikiranye irushanwa abandi bakavuga ko batashoboye kugera aho ibitaramo byose byabereye ariko ko hari abahanzi batatu baha amahirwe yo kuvamo umwe uzajyegukana.

Mu kiganiro kihariye Ridermana yahaye Umuryango.rw, yavuze ko atabashije gukurikirana ibitaramo byose ariko ko mu byo yabonye ndetse n’ibyo yumvise ari uko Christopher, Dream Boys na Bull Dog bahabwa amahirwe yo kuvamo umwe uzegukana iri rushanwa.

Uyu muraperi yavuze ko atahamya neza uzegukana iri rushanwa ahubwo ko twategereza tariki ya 24 Kamena uyu mwaka kuri Petit Stade byose bikazasobanuka.

Yagize ati :”ahaaa ntakubeshye ntabwo nayikurikiranye cyane ngo ndebe ibitaramo byose…Burya abantu bashobora ku kubwira ibintu bagendeye ku marangamutima yabo kuwo baha amahirwe yo kuryegukana reka dutegereje kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.”

Umunyamakuru yabwiye Riderman ko nubwo atayikuranye ariko ko abahanzi bagera ku icumi bahatana abazi ndetse ko harimo n’abaperi bahagarariye injyana akora kuburyo nawe yaraguza umutwe akavuga uwegukana iryo rushanwa.

Ku murongo wa Telefone, uyu muraperi yahise avuga ko bigoye gutangaza umwe uzajyegukana ariko ko ashobora kuvugamo batatu aha amahirwe yo kuvamo umwe uzajyegukana uyu mwaka.

Aho yagize ati :”Si nagendera ku marangamutima ariko hari abo bantu bakunze kuvuga kugeza ubu, navugamo nka Dream Boys, Christopher na Bull Dog ndumva abongabo aribo nibuka, ndacyeka umwe muri bo azayitwara.”

Uretse Guma Guma, yanatubwiye ko ahugiye mu gutunganya Album ndetse muri iyi minsi yamaze gutunganya amashuhso y’indirimbo yitwa ‘Uburyohe’ yakozwe n’uwitwa Juma, mu gihe Audio yo yari yakozwe na Pastor P.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 10 Kanama 2013, mu gitaramo cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera, Riderman yabaye umuhanzi wegukanye umwanya wa mbere mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

Ubusanzwe yitwa Gatsinzi Emery. Ariko mu muziki yiyise Riderman cyangwa se Rusake. Ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa