skol
fortebet

Hari umugabo wabwiye Jay z ko azamugira ibiryo by’ingona

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Sponsored Ad

George Zimmerman yatangaje ko azakubita umuraperi Jay z akamugira ibiryo by’ingona niba akomeje umushinga wo gukora filime mbarankuru igaragaza uwishe umwirabura w’imyaka 17 y’amavuko.
Muri 2012 nibwo uyu mugabo watangaje ko azakubita Jay yishe arashe umusore witwa Trayvon Martin.Icyo gihe urukiko rwamugize umwere asubira mu kazi bisanzwe ariko benshi bashidikanya ku cyemezo cy’urukiko.
Umuraperi Jay z arakataje mu ikorwa rya filimi y’ibice bitandatu yise ‘The Trayvon Martin Story’ igomba (...)

Sponsored Ad

George Zimmerman yatangaje ko azakubita umuraperi Jay z akamugira ibiryo by’ingona niba akomeje umushinga wo gukora filime mbarankuru igaragaza uwishe umwirabura w’imyaka 17 y’amavuko.

Muri 2012 nibwo uyu mugabo watangaje ko azakubita Jay yishe arashe umusore witwa Trayvon Martin.Icyo gihe urukiko rwamugize umwere asubira mu kazi bisanzwe ariko benshi bashidikanya ku cyemezo cy’urukiko.

Umuraperi Jay z arakataje mu ikorwa rya filimi y’ibice bitandatu yise ‘The Trayvon Martin Story’ igomba gusohoka mu minsi iri imbere.Ni mbarankuru ku rupfu rw’umusore w’umwirabura wishe araswe ariko benshi ntibamenye uko byagenze kugirango uwamwishe asohoke muri gereza.

George ubwo yari imbere y’urukiko

George wagizwe umwere n’urukiko yaganiriye n’ikinyamakuru Blast atangaza ko hari amakuru afite avuga ko bamwe mu bari gukora iyi filime baganiriye n’abagize umuryango w’uyu mwana, ibintu we afata nko kumutesha umutwe kandi urubanza rwararangiye.

Yavuze ko itsinda ry’abakora iyi filime riyobowe na Jay z kandi ko yiteguye guhangana nawe.Yavuze ko azamugira ibiryo by’ingona ntatareka gukomeza guperereza kuri iki kirego.

Yavuze ati “Nzi uko ngenza umuntu unkinisha ushaka kwinjira muri dosiye kuva muri Gashyantare 2012”.

Mu rukiko, Zimmerman yireguye avuga ko uyu mwana w’umwirabura yamugabyeho igitero akitabara aramurasa.Muri Nyakanga 2013 nibwo uriko rwemeje ko nta cyaha yakoze ararekurwa.

Umwana w’umwirabura warashwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa