skol
fortebet

Harmonize atewe ubwoba n’ubugome aherutse gukorera Jose Chameleone

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Harmonize n’abashinzwe umutungo we batewe ubwoba n’ibishobora kubabaho igihe umunyabigwi Jose Chameleone yaba atanze ikirego ku bugome bamukoreye ku ndirimbo Inabana bakoranye hagasohoka iy’uyu munya Tanzania na Eddy Kenzo.

Sponsored Ad

Harmonize yakoranye iyi ndirimbo Inabana na Jose Chameleone na Eddy Kenzo ariko iyashyizwe hanze ku mugaragaro n’iyo yakoranye na Eddy Kenzo ndetse yakorewe n’amashusho gusa n’iya Chameleone yasohotse.

Abakunzi b’umuziki muri Uganda bakomeje kwibaza ku mpamvu yatumye Harmonize akorana iyi ndirimbo n’aba bahanzi babiri bakomeye ndetse hari impaka z’urudaca ku nziza dore ko zombi zagiye hanze.

Bamwe mu bakunzi ba muzika barakajwe cyane n’ibyo uyu munya Tanzania ukiri muto yakoreye aba bahanzi b’abanyabigwi muri Uganda bigatuma bashwana.

Ushinzwe gushakira inyungu Harmonize yanze kugira ibyo atangaza kuri iyi ndirimbo Inabana ndetse n’ibiyerekeyeho cyo kimwe na nyir’ubwite Harmonize uri kuzenguruka UK mu bitaramo.

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi ba Harmonize yatangaje ko Harmonize n’ikipe ye bafite ubwoba bwinshi ko Jose Chameleone ashobora kubarega akabacisha amafaranga menshi, cyane ko yabasabye ko iyi ndirimbo ye na Eddy Kenzo yareka kuyishyira hanze.

Chameleone we yabwiye abanyamakuru ko nta kibazo afite kuri Inabana ndetse ngo abantu bo mu ikipe ya Harmonize baramuhamagaye bamusaba imbabazi.

Andi makuru avuga ko ngo Harmonize yahisemo gukorana na Eddy Kenzo nyuma y’aho Chameleone yanze ko iyi ndirimbo bakoranye isohoka abisabwe na Diamond Platnumz.

Eddy Kenzo yatangaje ko ariwe wa mbere waririmbanye na Harmonize muri Inabana ndetse ngo n’amashusho yafashwe kera muri Tanzania ibintu byanyomojwe na benshi kuko ngo yafashwe vuba aha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa