skol
fortebet

Harmonize n’umugore we ntibari kuvuga rumwe

Yanditswe: Friday 04, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Ku mbuga nkoranyambaga, hadutse umwuka mubi hagati y’umuhanzi Harmonize n’umugore we, Sarah Michelloti bitewe n’umwana uyu mugabo avuga ko yabyaye hanze.

Sponsored Ad

Iyi rwaserera yadutse kuri Instagram, ubwo Harmonize yatangaga ubutumwa ku karubanda ko yemeye umwana w’umukobwa yari yarirengagije. Umugore we na we akabitera utwatsi avuga ko ibi ari ukwitiza uw’abandi.

Harmonize yagize ati: ” Mu by’ukuri buri wese yumva abohotse ku gipimo runaka cyanwga mu gihe runaka ariko nemera ko ibi bituma umutima wanjye kandi nibone nk’utunganye imbere y’Imana, no kuri wowe usoma ndetse no ku mwana wanjye nkunda cyane Zuu. Ndagusaba imbabazi kuba ntaratewe ishema na we mu mwaka umwe n’amezi arindwi.”

“Kweli humuweka yeyote huru haijalishi ni kiasi gani au muda gani ila naamini kusema hili litafanya moyo wangu uwe huru na nijione muungwana mbele ya Mungu na wewe unayesoma, pia muungwana zaidi mbele ya mtoto wa wangu kipenzi Zuu, nianze kusema samahani kwa kutojivunia wewe kwa mwaka mmoja na miezi 7”.

Yakomeje agira ati: ” Umbabarire ku bwo kutabona umwanya nibura wo kuza kukureba igihe wabaga urwaye, ntinya kwangiriza umubano ubusanzwe nubaha cyane. Twanyuze muri byinshi kandi nemera ko gukinisha abagore cyangwa kubahindagura atari ikintu cyiza. Iki kibazo kimpanagayikishije igihe kirekire kugeza aho mvunga nti mbihariye Imana.”

Nisamehe pia kwa kutokuwa na ‘time’ hata ya kuja kukuangalia pale ulipokuwa unaumwa, kwa kuhofia kuvunja mahusiano ambayo nayaheshimu sana, tumepitia mengi na naamini kuchezea wanawake au kubadili sio sifa, hili suala limenitesa kwa muda rrefu, hadi ikafika pahala nikasema namuachia Mungu”

Yongeyeho ati ” Ngusabye imbabazi ku mugaragaro kandi ngusezeranyije kuguha umutima wanjye wose. Ntabwo waje ku Isi ku bw’impanuka, ahubwo ni umugambi w’Imana kandi ndagukunda mwamikazi wanjye watumye numva mbaye umuntu muzima. Nize kandi nshaka kukwigiraho byinshi wowe Official Zulekha Kondegirl. Twamaze kubivugaho twiherereye kandi ubu mbivugiye ku mugaragaro, nsabye imbabazi mugore wanjye nziko ubyakira nk’umuntu.”

“Nakuomba msamaha hadharini na nakuahidi kukupa moyo wangu wote, kwani hukuja kwenye hii dunia kwa bahati mbaya ni mpango wa Mungu nakupenda malkia wangu umenifanya nijione mtu mzima, nimejifunza na natarajia kujifunza mengi kupitia wewe Official Zulekha Kondegirl, nilishasema ‘privately’ na nasema tena hadharani nisamehe mke wangu nina imani utalipoke kibinadaam” ameongeza

Nyuma yo gutanga ubu butumwa, Sarah yihutiye kuri instagram avuga ko Harmonize arimo kwiyitirira umwana utari uwe.

Uyu mugore yatangaye ati ” Mana yanjye! abantu rwose baracanganyikiwe. Inshuro ebyiri hapimwe DNA, ibisubizo byagaragaje ko ari negative (ko atari byo). None kuba warabuze urubyaro, wafashe icyemezo cyo kwiha umwana utari uwawe.”

Mungu wangu watu kweli wamevurugwa, mara mbili wamepima DNA ya mtoto bado majibu ni Negative, ila kwa kuwa umeshindwa kupata mtoto umeamua kujipa mtoto asie wako”

Aba bombi bamaze imyaka irenga ibiri babana ariko ntibarabyara. Bivugwa kenshi ko Sarah, asama inda zikavamo ku mpamvu zitaramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa