skol
startimes

Harmonize yaburiwe ko ashobora kuzakorerwa nk’ibyo yakoreye Diamond

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 10 June 2020 Yasuwe: 1995

Umuhanzi Harmonize yandikiwe ubutumwa bumuteguza ko ashobora kuzahura n’ibyo nawe yakoreye inzu itunganya umuziki yitwa WCB Wasafi asesa amasezerano atarangiye mu gihe iyi nzu ariyo yamukuye mu buzima busanzwe ikamugira icyamamare.


Harmonize ukunze kwiyita Konde Boy yaseshe amasezerano y’imyaka myinshi yari yarasinyanye n’inzu ya Wasafi Classic Baby maze ahita atangiza inzu ye bwite ifasha abahanzi yanditse no mu izina rye Konde Music Worldwide none ubu nawe yatangiye gutanga amasezerano muri iyo nzu, gusa umuhanzi mugenzi Kevin Bahati yamusabye ko yasaba imbaba uwahoze ari umukoresha we Diamond Platnumz ndetse akaba yanakwitegura gukorerwa nk’ibyo yakoreye WCB Wasafi.

yamwandikiye ubutumwa muri aya magambo “INGINGO YANJYE NI .., Amakosa ye ntashobora kugereranywa n’umutima mwiza wamuteye kugukura mu mihanda akakugira uwo uriwe uyu munsi. Imana yamukoresheje kugirango akumenyeshe Isi! Mu kuri kwanjye ndangije nkubwira nti … Genda wicishije bugufi, usabe imbabazi maze wigarukire n’umugisha wawe muvandimwe”

Yakomeje agira ati “Urabyumva Data ni Dataa ntabwo ari umurozi … None Data ashobora kuguha umugisha n’umuvumo… Niba ushaka kuba # Tembo Urasabwa Guhagarika Intambara iciriritsetse & ugire amahoro !!! #WIZKID yigeze gusinywa na #BankyW ndetse na nyuma yo gusoza amasezerano aracyamenya & Yubaha BankyW nka Papa we muri muzika! Ibuka KARMA nukuri. Umuhanzi ukiri muto wasinyishije Uyu munsi birashoboka ko ashobora kugukorera nk’ibyo wamukoreye vuba! Ntunyumve nabi, Harmonize uri Inshuti yanjye kandi nahoraga nkuba hafi igihe cyose wakeneye ubufasha bwanjye. Noneho gira icyo ukora muvandimwe !!!”

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Magufuli yongeye guhuriza ku meza imwe abakeba,Diamond,Ali Kiba na...

Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli akomeje...
17 September 2020 Yasuwe: 2192 0

Cardi B yasabye urukiko kumutandukanya n’umugabo we bamaze imyaka 3...

Cardi B, umugore ukora injyana ya Rap muri Amerika kuwa kabiri yasabye...
16 September 2020 Yasuwe: 3676 0

Wa muherwe w’umukongomani uherutse gutuma Miss Uwase Vanessa ashaka...

Mu minsi ishize nibwo mubitangazamakuru bya hano mu Rwanda hagiye...
16 September 2020 Yasuwe: 25655 2

Wizkid yakimbiranye n’abafana kubera ibyo yavuze kuri Davido

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Nigeria no muri Africa wamenyekanye...
16 September 2020 Yasuwe: 854 0

Harmonize abaye umuhanzi wa 2 wemeje Perezida Magufuli akamukurira ingofero...

Umuhanzi Harmonize wo mugihugu cya Tanzania yaririmbye yemeza abari baje...
15 September 2020 Yasuwe: 2657 0

Vera Sidika ufite imiterere idasanzwe y’ikibuno yavuze ko kongeresha ubwiza...

Vera Sidika, umunyamideli ukunzwe cyane muri Kenya, wamamaye kubera amafoto...
15 September 2020 Yasuwe: 5602 2