skol
fortebet

Harmonize yahaye impano y’agaciro umugore basigaye bakundana

Yanditswe: Friday 26, Feb 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Harmonize,umaze kuba icyamamare muri Afurka y’Iburasirazuba,
Biravugwa ko yamaze guha impano y’imodoka y’agaciro ,Frida Kajala bamaze iminsi mike bavugwa mu rukundo.

Sponsored Ad

Kumva ko aba bombi bari mu munyenga w’urukundo byatunguye abantu kubera uburyo uyu mugore amurusha imyaka myinshi igera ku munani (8). Frida Kajala afite imyaka 38 mu gihe Harmonize afite 30 y’amavuko. Ikiyongeraho kandi Kajala afite w’umukobwa w’imyaka 18 wiga mu mashuli yisumbuye mu mwaka wa 5.

Harmonize, yabanje kwatsa umuriro w’urukundo hagati ye n’Umutaliyanikazi, Sarah Michelotti, baza gutandukana ubwo yashinjaga Harmonze uburyarya no kubyara ku ruhande nk’ikintu atari yaramubwiye.

Urukundo rwa Harmonize na Kajala, byamenyekanye ubwo yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo asangize benshi amafoto y’umukunzi we mushya ku munsi w’abakundanye, Kajala umugore wabyaranye na producer w’icyamamare wo muri Tanzaniya, P Funk Majani.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyamba, Harmonize yumvikanye asaba Kajala kwakira impano ye y’imodoka ,Ati: “Iyi ni Imodoka yawe mukunzi. Iyi ni impano yanjye nto kuri wowe”. Iyi mpano ayihaye Kajala bamaranye igihe gito mu gihe Sarah bakundanye igihe kinini nta mpano y’imodoka yamuhaye kandi baranabanye nk’umugabo n’umugore.

Iyi niyo mpano y’imodoka ihenze Harmonize yahaye umugore basigaye bakundana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa