skol
fortebet

Harmonize yakubiswe n’umufana we akizwa n’abashinzwe kumurinda

Yanditswe: Thursday 27, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Harmonize, ubwo yari yagiye gutaramira abakunzi be mu Mujyi wa Mbeya, yakubiswe ingumi n’umufana we akizwa n’abashinzwe kumurindira umutekano.

Sponsored Ad

Rajabu Abdul Kahali uzwi mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, yakubiswe ingumi ku jisho n’umufana we , ubwo yuriraga ku rubyiniro ashaka gutwara isheneti uriya muhanzi yari yambaye. Harmonize yabaye nk’uwisanzura kuri uriya mufana azi ko abarinzi be bari buze kumutabara, birangira undi amukubise ingumi ku jisho.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zitari nke, muri iyi minsi asigaye yitwaza abarinzi benshi bo kumucungira umutekano.

Ni nyuma y’uko abenshi mu bari abakunzi be bababajwe n’icyemezo yafashe cyo kuva mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi iyoborwa na mugenzi we, Diamond Platinumz ari na yo yamugize uwo ari we magingo aya.

Si ubwa mbere Umuhanzi Harmonize yasagararirwa n’umufana amusanze ku rubyiniro.

Mu mwaka ushize ubwo Harmonize yari ku rubyiniro aririmbira abanyacyubahiro barimo na Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yarogowe n’umufana wazamutse akamusanga ku rubyiniro mbere yo gusubizwa hasi n’abashinzwe umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa