skol
fortebet

Harmonize yasezeye muri Wasafi CB yamwubakiye izina

Yanditswe: Thursday 22, Aug 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Harmonize uri mu bakunzwe bazamukiye mu nzu ya Wasafi [WCB] iyoborwa na Diamond Platnumz yamaze kwandika ibaruwa isaba ko basesa amasezerano bafitanye agatangira gukora nk’umuhanzi wigenga.

Sponsored Ad

Uyu musore ufite ijwi rikundwa na benshi yamaze kwandikira ubuyobozi bwa Wasafi ibaruwa ibasaba ko basesa amasezerano ndetse kugeza ubu ategereje igisubizo.

Ushinzwe gucunga inyungu za Wasafi WCB, Sallam Sharaf, yabwiye Wasafi FM ko Harmonize yamaze kwandika asaba kuva muri iyi label igisigaye ari ukubikora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati “Harmonize yamaze kwandika ibaruwa asaba kuva muri Wasafi kandi nkuko mwabibonye ku mbuga ze yakuyeho ikirango cya WCB ndetse ntiyigeze yandikaho ngo Wasafi for life nk’abandi. Icyo dutegereje ni raporo ya audit hanyuma tukamurekura.

Uyu mugabo ntiyigeze avuga ibisabwa kugira ngo umuhanzi ave muri Wasafi cyane ko no mu minsi ishize iyi nzu yatandukanye n’umuhanzi Rich Mavoko.

Guhangana mu muziki wa Tanzania kugiye kwiyongera kuko Harmonize agiye gushinga inzu ye bwite yita ku muziki ndetse izamura abahanzi yise Konde Gang iziyongera kuya Alikiba mu guhangana na Wasafi.

Wasafi yatangiye gufasha Harmonize mu 2015 ataramenyekana imugira icyamamare ndetse bamwe mu bakunzi b’umuziki wa Tanzania ntibatinya kuvuga ko uyu musore wiyise Konde Boy arusha shebuja Diamond Platnumz kuririmba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa