skol
fortebet

Harmonize yashyize hanze urutonde rw’abagabo basambanye n’uwari umukunzi we

Yanditswe: Wednesday 09, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu rutonde Harmonize yashyize hanze yavuze ko acqueline Wolper bahoze bakundana ko yaryamanye na Diamond , Jux, Dallas Chidi Mapenzi , G Modo ndetse n’abandi .

Sponsored Ad

Hashize iminsi mu bitangazamakuru byo muri Tanzanina bivuga ku mubano wa Harmonize ndetse n’umukunzi we Sarah nyuma yuko bivuzweho ko Mwarabu Fighter[umurinzi wa Diamond] yasambanye n’ umukunzi wa Haramonize kuri ubu bari kumwe mu rukundo ndetse akaba aherutse kuzana nawe mu mujyi wa Kigali .

Jacqueline Wolper wahoze akundana na Harmonize yabajijwe n’itangazamakuru impamvu yatumye atandukana na Harmonize mu yuzuyemo uburakari n’intonganya kugeza ubwo uyu muhanzi yakoze urutonde rw’abagabo yaryamanye na bo.

Urutonde Harmonize yakoze rwaje rwenyegeza umuriro kuko umukinnyi wa filime Shamsa Ford yahise yiyama uyu muhanzi amubwira ko adakwiye gukinisha izina ry’umugabo we Chidi Mapenzi amuvanga muri uru rukururano.

Ku rutonde Harmonize yakoze, Sarah yaje n’uburakari bwinshi abwira Wolper ko ari “indaya” amushishikariza gusoma neza uruhererekane rw’abagabo bamuryamye hejuru mbere yo gushotora bagenzi be.

Yagizie ati “Ntabwo mfite uwo muco mubi, ni wowe uwufite […] Narawugusigiye, reba urutonde rwawe nurangiza ujye gushaka umuganga w’amenyo atunganye ayawe neza. Baho ubuzima bwawe wa ndaya we…”.

iby’urukundo rwa Harmonize na Sarah biragana mu manga hashingiwe ku mwuka mubi wavutse nyuma yo kuvumbura ko uyu muzungu yaryamanye n’umurinzi wa Diamond .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa