skol
fortebet

Harmonize yatandukanye na wa mukobwa w’ikizungerezi bakundanaga wo muri Amerika baherutse no kuzana i Kigali none arifuza undi mwiza bakundana[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi mu gihugu cya Tanzania ndetse no mu Karere ka Afurika y’uburengerazuba by’umwihariko.

Sponsored Ad

Mu minsi yashize ubwo uyu muhanzi aheruka mu Rwanda yatangaje ko afite umukunzi ndetse banazanye i Kigali kuko bakundana bizira uburyarya.

Nyuma y’aya makuru avuye mu Rwanda byaje kuvugwa ko aba bombi batandukanye ndetse bituma umukobwa afata rutema ikirere asubira iwabo ku ivuko mu rwego rwo kwiyibagiza agahinda yatewe n’uyu musore,dore ko byavugwaga ko uyu yagiye atwitiye uyu muhanzi aho ibi byashimangirwaga n’amafoto yigeze gusakaza ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko atewe ishema no kuba atwitiye uyu muhanzi imfura.

Nyuma y’igihe gito urukundo rwaba bombi rwongeye rusubira buto Harmonize yongera kwemeza ko bari mu rukundo aho aba bombi bagaragaye bari kumwe mu butayu bwo muri Sahara [Sahara Desert].

Muriki cyumweru ubwo yari yagiye gukorera ibitaramo muri Nigeria yagiranye ikiganiro na Radio ikomeye yitwa The Beat 99.9 FM iherereye mu mujyi wa Lagos aho yabajijwe ibibazo byinshi bitandukanye.

Mu bibazo yabajijwe bibanze ku kuntu abantu bo muri Tanzaniya usanga bafite imbaraga nyinshi banagaragara ku mbuga nkoranyambaga ariko byagera mu gihe cyo gutora ntibabihe umwanya?”

Yagize ati” Ni uko usanga akenshi bihendutse kujya ku mbuga nkoranyambaga bareba ibiri mu nyungu zabo kandi si ku byamamare gusa ahubwo usanga iyo ari ibintu by’imbere mu gihungu batabirebaho kereka hajemo ibindi bihugu.”

Yongeye kubazwa ku mubano we na Sarah impamvu badakunda kugaragarana cyane maze Harmonize ashize amanga asubiza ko ntamukunzi agira

Ati” Ibaze rwose, Njyewe? Reka reka, nta mukunzi mfite ahubwo ndi kumushakisha…Ubundi uretse ko ntanakunda kuvuga kuri ibyo bintu by’urukundo rwanjye. Urabizi abenshi mu bafana banjye ni igitsina gore, rero ndamutse nsubije hari abo bibabaza.”

Ibi bibaye nyuma y’uko byavugwaga ko uyu mukobwa atwite inda y’imvutsi yatewe na Harmonize,aho uyu musore atigeze agira ikintu abivugaho dore ko iyi nda yashinjwaga umurinzi wa Diamond uzwi nka Mwarabu wirukanwe kubera gushinjwa ko yaba yararyamanaga n’uyu mukobwa mu ibanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa