skol
fortebet

Harmonize yatunguranye ahishura uburyo ShaddyBoo ariwe mukobwa azi akomoza n’ibyo akundira u Rwanda birimo abakobwa beza

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Harmonize yatangaje ko akunda u Rwanda n’abanyarwanda ngo kuko iki gihugu agifata nko mu rugo nyuma ya Tanzania akomokamo.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu kiganiro ku 102.3 Kiss FM yatangaje bimwe mu bituma akunda u Rwanda, ngo ku isonga haza abakobwa beza ndetse n’isuku ibarizwa mu mujyi wa Kigali.

Umunyamakuru Uncle Austin wari wamwakiriye muri Studio yamubajije uko yatekerezaga u Rwanda mbere y’uko ahagera maze, Harmonize asubiza muri aya magambo: “Urabizi, ko buri twese tuzi ko u Rwanda ari igihugu cyiza, gifite abakobwa beza….(ahita aseka).

Yavuze ko mu bakobwa azi mu Rwanda harimo na Shaddy Boo (wamamaye kubera amafoto n’amashusho anyuza ku rubuga rwe rwa instagram).

Ntabwo bitangaje cyane kuba uyu muhanzi Harmonize azi Shaddy Boo cyane ko mugenzi Diamond baririmbana mu itsinda rya Wasafi ari incuti y’uyu mugore kuko hari amafoto yakunze gusakara bari kumwe.

Uyu Shaddy Boo kandi akunze kugaragara ari kumwe n’ibyamamare byaje mu Rwanda, ndetse mu bihe bishize yagaragaye yifotozanije na Davido ubwo aheruka mu Rwanda.

Uyu mugore w’abana babiri yigeze kwihandagaza avuga ko ibi byamamare byose biza mu Rwanda bimuzi ngo we atabizi, ibintu byafashwe na bamwe ko ari kwiyemera kuko indirimbo z’aba bahanzi inyinshi nizo akunze kwifotoza abyina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa