skol
fortebet

Harmonize yakoreye agashya mu birori byo kwerekana abakinnyi bashya ba Yanga Africans[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 31, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania Harmonize, yatunguranye mu birori byo kwerekana abakinnyi b’ikipe ya Yanga Africa yo muri Tanzania izakoresha mu mwaka w’imikino utaha amanuka ku mugozi.

Sponsored Ad

ku wa 30 Kanama 2020 kuri Benjamin Mkapa Stadium mu birori byari byitabiriwe n’uwahoze ari perezida w’igihugu cya Tanzania akaba n’umufana ukomeye w’ikipe ya Yanga Africa (Jakaya Kikwete) umuhanze Harmonize yamanutse ku mugozi ubwo yazaga kuririmbira abafana b’ikipe ya Yanga Africa.

Uyu muhanzi akaba yari yatumiwe muri ibi birori, amatsiko yari menshi cyane ku bakunzi be n’abafana b’ikipe ya Yanga bibaza uko uyu muhanzi we ari buze guseruka muri ibi birori, cyane ko Kajugujugu yayijemo agiye mu myitozo. Ibintu byafashwe nko gutesha agaciro ibyo umuhanzi Diamond uherutse kuza mu ndege kuri iyi Stade mu birori by’ikipe ya Simba SC yerekanye abakinnyi nayo.

Benshi bati araza ku Ifarashi, gusa si ko byaje kugenda kuko mbere y’uko aza hinjiye undi muntu ari ku Ifarashi aherekejwe na polisi, benshi bibaza uko iki cyamamare mu muziki kiri bwigaragaze.

Kera kabaye uyu muhanzi yaje kuza mu buryo bwa gisirikare aho yaziye ku mugozi, ni umugozi wanyuraga hejuru muri Stade, ni wo yagendeyeho kugeza ageze mu kibuga hagati aho yururukiye.

Ni ibintu byatunguye abantu benshi ndetse binabatera ubwoba kuko batakegaga ko yaza muri ubwo buryo, yari yambaye imyambaro ya gisirikare ahetse n’igikapu mu mugongo, yari nk’umukomando neza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa