skol
fortebet

Harmonize yemeye guha Diamond indishyi y’akayabo k’amamiliyoni y’amanyarwanda

Yanditswe: Friday 25, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi cyane nka Harmonize, yemeye gutanga miliyoni 500 z’amashiringi ya Tanzania (asaga miliyoni 194 z’Amanyarwanda) ayaha mugenzi we Diamomd Platnumz, nk’indishyi yo kuba yaravuye mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi.

Sponsored Ad

Muri Kanama uyu mwaka ni bwo Harmonize uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Tanzania yatangaje ko yatandukanye n’inzu itunganya umuziki ya Wasafi Baby Record isanzwe iyoborwa na Diamond Platnumz.

Uku kwikura muri Wasafi kwaje gukurikira amakuru yari amaze iminsi avuga ko aba bahanzi bombi batagicana uwaka.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe mu maradiyo yomuri Tanzania, Harmonize yatangaje ko yategetswe ko agomba kwishyura Wasafi miliyoni 500 z’amashiringi ya Tanzania, nk’indishyi y’ibyo yatanzweho byose ubwo yageraga muri iyi nzu itunganya umuziki yagize uruhare mu kwamamara kwe.

Harmonize yavuze ko yamaze kugurisha inzu ze ebyiri kugira ngo yishyure iri deni, gusa akaba atararangiza kuryishyura ryose ngo kuko hari amafaranga make asigaje kwishyura.

Uyu muhanzi kandi yashimangiye ko umubano we n’ubuyobozi bwa Wasafi utakiri mwiza nk’uko wari umeze mbere.

Ati” Ntabeshye, umubano wanjye n’abari abayobozi banjye ntabwo wifashe neza nk’uko mbere byari bimeze, hanyuma kuba batarabashije kwitabira ubukwe bwanjye, nari nifuje ko umunsi w’ubukwe bwanjye witabirwa n’abavandimwe duturanye mu mudugudu ariko tubanye neza.”

Mu gihe uyu muhanzi azaba yarangije kwishyura ariya mafaranga yose, ni bwo azongera guhabwa uburenganzira bw’indirimbo ze ndetse anegurirwe burundu izina Harmonize yahawe akigera muri Wasafi Baby Records.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa