skol
fortebet

Hashyizwe hanze impano bivugwa ko ari iyo Zari yahaye Mama wa Diamond nubwo yabihakanye

Yanditswe: Tuesday 09, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan, mama w’abana b’umuhanzi Diamond Platnumz, yahakanye amakuru yanditswe na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Tanzania, avugwa ko yohereje impano Sandra Kassim, nyina w’uyu muhanzi.

Sponsored Ad

Ibi byabaye nyuma y’uko kimwe mu binyamakuru cyoo muri Tanzaniya cyanditse kivuga ko nyina w’abana batanu Zari Hassan yohereje rwihishwa nyina wa Diamond impano y’ibikoresho byo ku meza.

Iki kinyamakuru cyavuze kandi ko bombi (Zari na Mama Dangote) babanye neza kandi bya hafi cyane muri iyi minsi, ikintu benshi bahamya ko gisobanuye umupangu Zari ari gutegura ateganya gusubirana na Diamond Platnumz.

AMAKURU … Zari arakekwaho gukoresha impano y’ibikoresho byo ku meza abiha Mama wa Diamond. Aba bombi basa nkaho basigaye bafitanye umubano wa hafi, bivuze ko ZARI ari mu nzira yo gusubirana n’umuhanzi Diamond kugirango amaherezo bazashobore gukorana ubukwe.

Zari Hassan amaze kubona aya makuru amushinja, yashubije avuga ko atari ukuri, maze yibasira abanditse inkuru avuga ko yibagiwe ko ari ikinyamakuru cyandika ibihuza yamushinje gukora ibyo.

Zari aramusubiza ati: “Ikinyoma 😜, nibagiwe ko ari ikinyamakuru gitangaza ibihuha😂”.

Zari Hassan yasubije ku bivugwa ko yohereje iyi mpano nyina wa Diamond

Ibi birego bije nyuma y’iminsi mike Zari na Diamond bashyinguye amacakubiri hagati yabo, nyuma yimyaka myinshi batavugana ndetse uyu muhanzi atavugana n’abana be.

Zari Hassan yabanje kuvuga ko Diamond atigeze ashyigikira abana be mu buryo ubwo aribwo bwose, ariko amakuru aheruka avuga ko hamwe n’ababunganira ubu bombi barimo gukora gahunda yuzuye yo kurera hamwe aban babyaranye.

Diamond aherutse gusangira amashusho ye avugana n’abana be, Tiffah na Nillan na Zari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa