skol
fortebet

Hashyizweho impapuro zita muri yombi Wema Sepetu

Yanditswe: Wednesday 12, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Icyamamare muri sinema mu gihugu cya Tanzania no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba Wema Sepetu, yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’urukiko rwa Kisutu ruherereye mu murwa mukuru w’iki gihugu Dar es Salaam bitewe n’uko yanze kurwitaba ku byaha ashinjwa byo kwiyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo urubanza rwe rwagombaga kuburanishwa ku byaha aregwa kuva mu Gushyingo 2018, ubwo hajyaga hanze amashusho arimo asomana n’umusore.

Icyo gihe uru rukiko rwa mutumijeho, ubushinja cyaha butangira ku muhata ibibazo nawe yemera ko ibyo yakoze ari amakosa anasaba imbabazi, yategetswe kwishyura amashiligi ya Tanzania ibihumbi 444 kugira ngo aburane ari hanze.

Ubwo uru rubanza rwabaga uyu mukobwa ntiyigeze ahagarara, , umwunganizi we mu mategeko akaba yavuze ko yaje ariko akaza kugenda urubanza rutarangiye bitewe n’uburwayi butunguranye yagize.

Ubushinjacyaha buvuga ko n’ubwo Wema Sepetu n’umwunganizi we baba bavuze ikibazo cyabo mbere y’ighe bitari bikwiye gukurahoko bagomba kwitaba uru rukiko.

Maira Kasonda, ukuriye urukiko rwa Kisutu akaba yahise asinya impapuro zisaba ko Wema Sepetu atabwa muri yombi.

Wema Sepetu umukinnyi wa filime ukomeye, muri 2006 yabaye Nyampinga w’igihugu cya Tanzania, nyuma muri 2012 aza gukundana n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa