Ad Restricted
Hoteli Diamond yaguze bayigize iy’abari mu kato ka Coronavirus
Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2020
Umuhanzi Diamond Platinumz yemeje ko yaguze hoteli itaratangazwa izina, ikaba iri kwakira abari mu kato ka COVID19 muri Tanzania.
Diamond yavuze ko amazina n’imikorere by’iyi hoteli azabitangaza mu gihe COVID19 yarangiye hoteli itacyakira abarwayi.
Yagize ati”Naguze hoteli,by’umwihariko namaze guhabwa ibyangombwa byose byo gutangira gukora.Ubu irikwakira abakekwaho COVID19 hari n’ibigikosorwa neza ndabamenyesha imikorere yayo bidatinze.”
Uretse gutangiza hoteli ubusanzwe Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakunzwe bo muri EAC ndetse bamaze kwigarurira imitima y’abatuye i Mahanga asanzwe afite WCB TV ndetse anamamariza ibigo byinshi bikomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *