skol
fortebet

Huddah Monroe yatunguranye ubwo yavugaga ko yifuza kurongorwa n’umusaza w’umuherwe ufite imyaka nk’iya Sekuru we[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’uburanga buhebuje, Huddah Monroe ukomoka muri Kenya akomeje gutangaza benshi nyuma y’aho atangarije ko yifuza kurongorwa n’umusaza w’umuherwe witwa Chris Kirubi w’imyaka 77 y’amavuko.

Sponsored Ad

Umuherwe Chris Kirubi amaze igihe kirekire atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yaho bitangarijwe mu mwaka ushize ko arimo kwivuza kanseri yo mu rutirigongo, bikaba byatunguranye kuba Huddah yatangaje ko yifuza kurongorwa n’uyu musaza w’imyaka 77 ushobora kuba angana na Sekuru.

Agendeye ku byo Chris Kirubi yari yatangaje, agira inama abagabo kudaha abagore babo indabo ahubwo ko bajya babaha ibiti ko aribyo bibasha guhangana n’ibihe byose, niho Huddah yahereye ashima inama z’uyu musaza, arangije avuga ko ariyo mpamvu yifuza kuba yashyingiranwa na we.

Huddah yagize ati:“Iyi niyo mpamvu, mpora nifuza kurongorwa na C.K (Chris Kirubi) nk’umugabo mwiza”.

Huddah Monroe ni umukobwa wakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera amagambo ye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’amafoto agaragaza ubwambure bwe.

Uyu mukobwa wahagarariye Kenya muri Big Brother Africa (BBA 2014) yigeze gutangaza ku mbuga nkoranyambaga amagambo agira inama abakobwa bagenzi be kudahora mu bwigunge bw’ubukene, mu gihe bafite igitsina baha abagabo bagishaka, akaba yaranarataga imodoka ye ihenze n’indi mitungo avuga ko yabikuye mu ibanga ry’igitsina, yaranenzwe cyane ko arimo gushora bagenzi be mu ngeso mbi.

Ibitekerezo

  • Ku bakobwa benshi,icyangombwa ni Cash.Niyo mpamvu bemera bakaryamana n’abantu benshi,baba abato cyangwa abasaza.Gusa bene ibi si ubuzima.Kugenda uha umubiriwawe abahisi n’abagenzi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa