skol
fortebet

Humble Jizzo n’umukunzi we Amy batangaje itariki y’ubukwe bwabo

Yanditswe: Friday 21, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Humble Jizzo n’umukunzi we Amy bavuze ko bazakora ubukwe Taliki 24 Ugushyingo 2018.

Sponsored Ad

Manzi James ubusanzwe uzwi nka Humble Jizzo ni umwe mu baririmbyi bagize itsinda rya Urban Boys kuri ubu ari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we Amy Blauman babyaranye umwana w’umukobwa umaze kuzuza amezi arindwi avutse.

Mu Ukuboza 2017, uyu muhanzi yari afite ubukwe n’uyu Munyamerikakakazi ariko bwaje gusubikwa kuko bitewe nuko umukunzi we yaratwite inda y’imvutsi, ndetse ntibyanatinze bahise berekeza muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika kugirango Amy abashe kwibaruka.

Nyuma yo kuva ku kiriri no kuruhuka batangaje ko ubukwe bagiye kubusubukura ndetse baboneraho no gutangaza ko buteganyijwe kuba Taliki ya 24 Ugushyingo 2018.

Humble Jizzo na Amy Blauman ubu basohoye impapuroz’ ubutumire buteguza inshuti n’umuryango ko gahunda yari yarasubitswe bagiye kuyisubukura bagahuza inshuti n’imiryango basezerana kwibanira akaramata.

Gusa kugera magingo aya ntiharamenyekana ahantu nyirizina ubukwe buzabera gusa amakuru atugeraho avuga ko bushobora kubera hanze y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa