skol
fortebet

Humble Jizzo ntariyumvisha uburyo Safi Madiba yatandukanye n’umugore bamaranye imyaka Itatu[IBITEKEREZO]

Yanditswe: Saturday 22, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Manzi James wamenyekanye mu itsinda rya Urban Boyz nka Humble Jizzo, yatangajeko atabyiyumvisha niba koko Safi yatandukanye n’umugore we bari bamaze imyaka itatu basezeranye kubana akaramata.

Sponsored Ad

Niyibokora Safi wahoze mu itsinda rya Urban Boyz, niwe ubwe witangarije ko yatandukanye n’umugore we, Niyonizera Judith bakoze ubukwe Tariki 1 Ukwakira 2017 mu biganiro yahaye itangazamakuru ryo mu Rwanda, uyu mugabo yemejeko amaze amezi agera kuri 5 atabana n’umugore.

Humble Jizzo wahoze mu itsinda rimwe na Safi, arasa n’uwatunguwe n’iyi nkuru ahamyako ativumvisha niba koko Safi yatandukanye n’umugore we, wamuhesheje ibyangombwa bitumye uyu muhanzi kuri ubu ari muri Canada.

Humble Jizzo yifashishije ifoto ya Safi na Judith bakoze ubukwe yanditse agira ati “Sindabyiyumvisha pe!”

Mubitekerezo birenga 200 byashyizwe kuri iyi foto, wabonaga abenshi batishimiye amagambo yanditswe na Humble Jizzo, bagaragaza ko asa nuwashatse gukina Safi kumubyimba.

Uwitwa wizodamas yagize ati “Bibaho mubuzima ikindi agahwa kari kuwundi karahandurika ntabirenze“

Uwitwa neema_the_finegirl nawe yagize “Pole sana nshuti iyo nyirubwite yabivuze ntacyo warenzaho reka tubyakire gutyo ariko it’s sad story.”

Hari w’uwitwa cox_bloo nawe yagize ati “Uwabataye mwarabanye i Butare mukambukana Nyabarongo , urumva uriya bari bakimenyana yari kumugirira impuhwe amaze kwambuka Atlantique.”

Itsinda rya Urban Boys, ryari rigizwe n’abasore batatu aribo, Nizzo, Humble na Safi bemejeko ryasenyutse mumpera za 2017 mu myaka irenga umunani bari bamaranye bameze nk’abavandimwe, umwuka mubi wavutse muri iritsinda byatumye aba basore bose badacana uwaka, kuko Safi yanakoze ubukwe ntihagira numwe uhagaragara nk’abantu bahoze ari inshuti magara, ndetse ubwo Humble yakoraga ubukwe nawe mubukwe bwe Safi ntiyigeze ahagaragara.

Ibitekerezo

  • Gatanya zireze mu bihugu byinshi ndetse no mu Rwanda.Zibarirwa muli millions nyinshi ku isi hose.Report ya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) yerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye Gatanya 8 941 binyuze mu nkiko.Ibaze abatana bidaciye mu nkiko uko bangana.Biteye ubwoba.Abasezeranye muli uwo mwaka barengaga gato 43 000. Imana ishaka ko abashakanye baba "umubiri umwe" nkuko tubisoma muli Intangiriro 2,umurongo wa 24.Bisobanura ko bagomba Gukundana,Kwihanganirana,Kudacana,etc…Tuge twibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza batazaba muli paradizo.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa