skol
fortebet

Humble Jizzo yahishuye ishusho y’uko Urban Boyz izaba yubakitse nyuma yo kugenda kwa Safi

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Urban Boyz igarukanye isura nshya nyuma yo kugenda wa Safi
- Humble Jizzo yahishuye uko Urban Boyz izaba yubakitse
- Safi ntiyari kamara muri Urban Boyz kuko nyuma yo kugenda kwe Urban Boyz igiye gukomeza gukora umuziki

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Niyibikora Safi umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya Urban Boyz atangarije ko avuye muri iri tsinda ku mugaragaro ndetse agahita atangira kuririmba ku giti cye, Humble Jizzo umwe mu basore babiri basigaye muri Urban Boyz yagaragaje uko iri tsinda rigiye kuba ryubakitse nyuma y’icyuho cya Madiba.

Humble Jizzo abinyujije kuri Instagram yatangaje ko kuri ubu itsinda rya Urbna boyz rigiye gukora rigizwe n’abasore babiri, ibi bikuraho urujijo rw’abahwihwisaga ko haba hagiye kongerwamo undi muhanzi usimbura Safi.

Humble Jizzo yagize ati”Ikintu gishya, babiri ku rugamba.”

Aya ni amagambo ya Humble Jizzo ahishura ko we na Nizzo biteguye kwiyemeza izina Urban Boyz bakaritereza ibicu bagacinya akadiho banaca agafaranga ari nako bashimisha abakunzi babo bababaye hafi kuva kera kugeza ubu bakibari inyuma.

Safi watangaje ko avuye muri Urban Boyz bidatinze agahita asohora indirimbo yakoranye na Meddy nyuma yo kuva muri Urban Boyz hakurikiyeho kumeneka kw’amabanga menshi yari hagati ye na Nizzo ndetse hanahishurwa ko aba basore bombi batajyaga imbizi bahoraga bashondana banarwana.

Ibitekerezo

  • Tubarinyuma mubyo bakora byose iteka ujyuharanira gutera intambwe ujya imbere mureka safi azicuza nabona mutera imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa