addresiya
startimes

Humble Jizzo yasabye abanyarwanda kumwigisha ikinyarwanda

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 21 May 2020 Yasuwe: 5571

Umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys Manzi James uzwi ku izina rye ryo ku rubyiniro rya Humble Jizzo yasabye abamukurikira ku rubuga rwe Instagram kumwigisha imigani mucyo we yise “Imigani 100 y’ikinyarwanda challenge”.



Ni ku ifoto imaze amasaha arenga icyenda ku rubuga rwe rwa Instagram aho aba asaba abafana be ko baganira ku migani y’ururimi rw’Ikinyarwanda, Uyu mugabo w’umwana umwe yabwiye abamukurikira ati “Munfashe twuzuze imigani yikinyarwanda 100. Nishatsemo itanu ndacyari gutekereza indi!” gusa ntiyasabye ko we bamubwira imigani kuko nawe hari iyo yatanze kugirango n’abandi baze buzuzaho indi kugeza bujuje imigani 100.

Imwe muyo yatanzeho urugero ni nka, 1. Injyendo yundi iravuna, 2. Umubaji wimitima ntiyayiringanije.3. Amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wambeho 4. Umutego mutindi ushibukana nyirawo. 5. Inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo.., iyo niyo migani 5 umuhanzi ufite umufasha ukomoka muri America asaba ko bayongera ikarenga umubare w’itanu.

Humble Jizzo asa nushaka kwigisha ibifiye akamaro abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram kuko mbere y’iyi migani yari yateguje abamukurikira ndetse birangira anabigishije ibyerekeye application ya NABU aho byigishijwe n’umutumirwa witwa NKWAKUZI Phillip uzwiho kuba umuhanga cyane.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diamond na Tanasha bandikiye ibaruwa uwigize Papa w’umwana wabo

Umuhanzikazi Tanasha Donna n’umuhanzi Diamond Platnumz bandikiye ibaruwa...
30 May 2020 Yasuwe: 1546 0

Miss Muyago umukunzi wa Kimenyi Yves yavuze ku Nda bivugwa ko atwite atera...

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga no muri bimwe mu binyamakuru...
30 May 2020 Yasuwe: 2628 0

Reba umunyarwandakazi ibinyamakuru byo muri Tanzania bivuga ko ari mu...

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byifashishije ifoto y’umunyarwandakazi...
30 May 2020 Yasuwe: 7561 3

Impamvu Yemi Alade yavuze ko akunda abasore yamenyekanye

Ku wa 27 Gicurasi 2017 umuririmbyikazi wo muri Nigeria uzwi nka Yemi Alade...
30 May 2020 Yasuwe: 2147 0

Uwigize umwamikazi wa Ghana yasobanuye uko abakobwa basambana n’Imbwa i...

Niba uri gushakisha urwitwazo rwo kugira no kubana n’inshuti yuzuye ubwoya,...
29 May 2020 Yasuwe: 4877 0

Yanga yatangaje filimi yakunze mu gihe cyose yamaze mu gusobanura...

Umugabo witwa Nkusi Thomas wamamaye mu gusobanura filimi nka...
29 May 2020 Yasuwe: 4162 0