skol
fortebet

Humble Jizzo yasabye anakwa Blauman ibirori byagaragayemo abanyamahanga bakenyeye imikenyero [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Humble Jizzo yasabye anakwa umukunzi we Blauman umuhango waranzwe n’imitako ya Kinyarwanda aho abanyamahanga bambaye imikenyero.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu Taliki 24 Ugushyingo 2018 ,nibwo Manzi James uzwi nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boys yasabye anakwa umukunzi we Amy Blauman ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori byabanjirijwe no guhamya isezerano ry’urukundo rwabo imbere y’Imana.

Ibirori byaranzwe n’imyambarire ya Kinyarwanda Humble Jizzo yaragaragiwe n’abarimo Mighty Popo uyobora ishuri rya muzika riri i Muhanga, Nizzo baririmbana, Riderman w’inshuti ye ya hafi na murumuna we uzwi ku izina rya Famous.

Humbel Jizzo umaze imyaka 3 akundana na Blauman aho urukundo rwabo rwabanje guca amarenga nyuma yuko bahuriye mu gihugu cya Nigeria mwiserukiramuco rya Gidi Culture mu mwaka wa 2015. Aho humble Jizzo yeretse urukundo umukunzi we Tariki 14 Gashyantare 2017, ku munsi w’abakundana, aho Humble Jizzo yatunguye Blauman amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazabana akaramata, undi ntiyazuyaza arabyemera.

Ibi byaje kwemezwa neza n’urugendo Humble Jizzo yakoze yerekeza iwabo ku ivuko kumwereka abavandimwe n’inshuti n’imiryango ku ivuko rye mu Karere ka Nyagatare.

Aho kuri uyu wa Kane bemeranyijwe kwibanira akaramata imbere y’Imana n’abantu ,umuhango wabereye ahitwa Hakuna Matata Lodge and Restaurant

Abahanzi bari mu baje gushyigikira mugenzi wabo barimo Lion Imanzi uraba ari umusangiza w’amagambo, Riderman nawe waharaye, Deejay Pius, Muyoboke Alex n’abandi batandukanye.

REBA AMAFOTO YARANZE UBUKWE BYABO:














Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa