skol
fortebet

Humble Jizzo yashyize hanze ifoto ye n’umwana we bari iruhande rw’ikibumbano cy’Intare ahishura amagambo atangaje uyu mwana yakibajije-IFOTO

Yanditswe: Thursday 12, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ari mu butembere n’umuryango we mu gihugu giherereye muri Asia cyitwa Cambodia aho bifotoranije n’igishushanyo cy’intare mu ifoto ibereye ijosho.

Sponsored Ad

Umuhanzi Manzi James yabimenyesheje anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram maze asangiza abamukurikira ifoto iherekeshe ubutumwa bw’amagambo aho avuga icyo atekereza ku mukobwa we w’imfura ye Ariella muri ako kanya ” Wa ntare we amenyo arihe? imfura ya Manzi James ibaza igishushanyo cy’intare, ibihe byiza muri Cambodia n’umuryango wanjye”.

Umuhanzi Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boyz akunda gutembere kenshi n’umuryango we hamwe n’umufasha we Army Blauman kimwe n’umukobwa yibarutse bwa mbere witwa Ariella kuko mu bihe bitandukanye yagiye ajya muri Leta zunze ubumwe za Amerika agasura umuryango wo kwa sebukwe ndetse bakaboneraho n’umwanya wo gutembere iki gihugu k’igihangage ku isi.

Usibye ubutembere akora muri Leta zunze ubumwe za Amerika Humble Jizzo ajya afata umwanya we agatembereza umuryango we muri parike y’Akagera,nk’uko yabikoreye umugore bataribaruka imfura yabo, mu minsi baheruka kujya mu karere ka Rubavu kwizihiza isabukuru y’igihe bari bamaze bashyingiranywe.

Ibitekerezo

  • Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ukurongora no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    What he did to the family it’s very nice to go for the vacation

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa