skol
fortebet

Humble Jizzo yatangaje igihe gisigaye ngo akore ubukwe

Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Humble Jizzo yatangaje ko mu mezi atatu ari imbere ari bwo azakora ubukwe n’umukunzi we Amy Blauman bamaze igihe babana

Sponsored Ad

Manzi James Uzwi nka Humble Jizzo uririmba mu itsinda rya Urban Boys amaze imyaka 3 abana n’umufasha we Amy Blauman ndetse banabyaranye umwana w’imfura, Kuri uyu wa 28 Kanama 2018 Humble Jizzo yizihije isabukuru y’amavuko. Uyu mukunzi we niwe wayiteguye ndetse Humble Jizzo yavuze ko yatunguwe no kubona Amy ari yatumiye inshuti ze basanzwe bakorana akazi ka muzika.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, Humble Jizzo yabajijwe ku bijyanye n’igihe ateganya gukora ubukwe, akabana n’umukunzi we byemewe n’amategeko, nawe amusubiza atajijinganyije ko ari mu kwezi k’Ugushyingo 2018.

Humble Jizzo yongeyeho ko andi makuru ajyanye n’ubukwe bwe azayatangaza mu minsi iri imbere

Ibi bije nyuma yaho mu mwaka ushije byari biteganyijwe ko ubukwe bw’aba bombi buba mu mpera z’umwaka wa 2017, gusa ntibyashobotse kuko muri icyo gihe bari muri Amerika, aho umugore yari yaragiye kubyara. Muri icyo gihe nibwo Humble Jizzo, yahuye bwa mbere n’umuryango wo kwa sebukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa