skol
fortebet

Humble Jizzo yemeje ko Urban boys yamaze gucikamo ibice anavuga imvano yabyo

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2017

Sponsored Ad

Humble Jizzo umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya Urban Boys yatangaje ko Safi Madiba yasezeye kuri iri tsinda rimaze imyaka icyenda rikora umuziki.
Safi Madiba uherutse gusezerana n’ umukobwa Niyonizera Judith ubukwe bwe ntibuvugweho rumwe bishoboka ko agiye gukora umuziki ku giti cye.
Humble Jizzo wari mu bukwe bwa Safi butabonetsemo mugenzi wabo Nizzo yatangaje ko Safi yamuhamagaye amubwira ko asezeye Urban Boys ku mpamvu ze bwite.
Nubwo Safi avuga ibi ariko, Humble Jizzo (...)

Sponsored Ad

Humble Jizzo umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya Urban Boys yatangaje ko Safi Madiba yasezeye kuri iri tsinda rimaze imyaka icyenda rikora umuziki.

Safi Madiba uherutse gusezerana n’ umukobwa Niyonizera Judith ubukwe bwe ntibuvugweho rumwe bishoboka ko agiye gukora umuziki ku giti cye.

Humble Jizzo wari mu bukwe bwa Safi butabonetsemo mugenzi wabo Nizzo yatangaje ko Safi yamuhamagaye amubwira ko asezeye Urban Boys ku mpamvu ze bwite.

Nubwo Safi avuga ibi ariko, Humble Jizzo asanga igisenye ububwe bwa Urban Boys ari icyo yita umwiryane wahoraga hagati ya Safi na Nizzo.

Humble Jizzo yabwiye Igihe ko Safi Madiba aherutse kumuhamagara amubwira ko ‘yasezeye mu itsinda rya Urban Boyz’ ku mpamvu ze bwite gusa uyu mwanzuro ntiyawumenyesheje Nizzo[mugenzi we bahoraga mu mahari ari nacyo kiri imbere mu bivugwa ko bisenye iri tsinda].

Yagize ati “Safi yampamagaye ambwira ko yasezeye, ni umwanzuro we bwite nk’umugabo ubwo afite impamvu yahisemo gusezera kandi ntabwo namubuza. Yambwiye ko agiye ubwo nyine mpita mbibwira Nizzo, ibintu ni gutyo bimeze, twasenyutse ubu Urban Boyz yarangiye”.

Humble Jizzo yavuze ko igihiritse itsinda rya Urban Boyz ngo “Ni umwiryane wahoraga hagati ya Nizzo na Safi, ni abantu bahoranaga ibibazo hagati yabo ku buryo nari meze nk’umuhuza wabo. Navuga ko umwiryane wabo no gufunga imitwe kwabo aribyo bidutandukanyije”.

Safi Madiba ku ruhande rwe yatangaje ko ‘yafashe umwanzuro wo gusezera itsinda amazemo imyaka icyenda nyuma yo gusuzuma inyungu ryamuhaga mu bijyanye n’amafaranga agasanga yararuhiraga agatse!’

Safi aherutse gukora indirimbo ye bwite yahuriyemo na Meddy; nyuma gato yo gukora ubukwe nabwo yagiye muri Tanzania muri Waasafi Records ahakorera indi n’umwe mu bakomeye muri iki gihugu gusa ibyayo ntibiranozwa neza.
Ubu kandi Safi yamaze guhindura amazina yakoreshaga kuri Instagram avanamo irya Urban Boyz, yanahise ahindura amazina ya shene ya YouTube iri tsinda ryashyiragaho indirimbo ayigira iye.

Nizzo yariye karungu nyuma yo kubona ko Safi yikubiye konti ya YouTube yahoze ari iya Urban Boyz akayihindura mu mazina ye ari naho byaturutse amwita ‘umusahuzi’. Yahize asaba Safi kugarura iyi konti ibintu bitaraba nabi.

Nizzo yagize ati “Niba koko umaze kuba umugabo himba ibyawe ureke gusahura iby’abasigaye,wasezeye wumva ko wihagije. Ndagusabye ntibibe intambara, niba wari witije tirura”.

Ibitekerezo

  • Safi se ko yabonye umugore wabazungu umuhahira biramuhagije nabandi bimenye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa