skol
fortebet

Humble yakiriwe kwa Sebukwe-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

Humble Jizzo ugiye kumara icyumweru muri Leta zunze ubumwe za Amerika yerekanywe mu muryango w’umukunzi we Amy Blauman bamaranye imyaka ine mu munyenga w’urukundo.
Aba bombi bavuye mu Rwanda bagiye i Washington muri Amerika, kuri gahunda harimo ko Humble Jizzo wo muri Urban Boys azaganira n’umuryango w’umugore we ndetse akanafasha umukunzi we mu myiteguro y’umwana wabo bagiye kwibaruka.
Umuririmbyi Humble n’umukunzi we baherutse gutangaza ko bazabyara umwana w’umukobwa.Ni ubuheta kuri Humble (...)

Sponsored Ad

Humble Jizzo ugiye kumara icyumweru muri Leta zunze ubumwe za Amerika yerekanywe mu muryango w’umukunzi we Amy Blauman bamaranye imyaka ine mu munyenga w’urukundo.

Aba bombi bavuye mu Rwanda bagiye i Washington muri Amerika, kuri gahunda harimo ko Humble Jizzo wo muri Urban Boys azaganira n’umuryango w’umugore we ndetse akanafasha umukunzi we mu myiteguro y’umwana wabo bagiye kwibaruka.

Umuririmbyi Humble n’umukunzi we baherutse gutangaza ko bazabyara umwana w’umukobwa.Ni ubuheta kuri Humble kuko yabanje kubyarana n’undi mukobwa umwana w’umuhungu akaba imfura ye.

Baherereye mu Mujyi wa Wenatchee wo muri Leta ya Washington.Uyu muhanzi yashyize amafoto n’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yagiranye ibiganiro na Sebukwe, Nyirabukwe na baramube bose basanzwe batuye muri Amerika.

Yagaragaje ibyishimo bidasanzwe avuga ko ari ishema kuri we kuba abashije guhura n’umuryango wamubyariye umutaratwa.Humble avuga ko ashobora kuzamara amezi abiri bitewe n’uko gahunda zamujyanye ziteye.

Humble avuga ko yahuye n’ubukonje bwinshi

Humble ari kumwe na Nyirabukwe

Humble ari kumwe na Sebukwe na Nyirabukwe n’abandi bo mu muryango

Humble na Muramu we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa