skol
fortebet

Humble yasezeye ku bafana be ajyanye n’umukunzi we muri Amerika

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi James Manzi uzwi nka Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys ahuriyemo na Nizzo , yafashe umwanya asezera abafana n’abakunzi be mu gihe yitegura kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’umukunzi we.
Mu minsi yashize nibwo byatangiye kuvugwa ko Humble azasanga umukunzi we w’umunyamerikakazi muri Amerika kugirango amube hafi mu gihe yitegura kwibaruka imfura akaba ubuheta kuri Humble.
Abinyujije ku rukuta rwa Instagram , Humble Jizzo yagize ati:” Twari kumwe i Kigali mu (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi James Manzi uzwi nka Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys ahuriyemo na Nizzo , yafashe umwanya asezera abafana n’abakunzi be mu gihe yitegura kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’umukunzi we.

Mu minsi yashize nibwo byatangiye kuvugwa ko Humble azasanga umukunzi we w’umunyamerikakazi muri Amerika kugirango amube hafi mu gihe yitegura kwibaruka imfura akaba ubuheta kuri Humble.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram , Humble Jizzo yagize ati:” Twari kumwe i Kigali mu Rwanda, ariko ubu ndifuza ko twaba turi kumwe muri Amerika i New York no muri leta ya Washington . Ndagukunda Alexandria (umukunzi we).”
Ni ubutumwa yaherekerezanyije ifoto ye ari kumwe na Amy Blauman bamaranye igihe mu rukundo.

Mu gitondo cyo kuwa 13 Kigali 2017 ahagana saa tatu z’igitondo Humble Jizzo nanone yongeye gushyira ubutumwa kuri Instagram ye asa n’usezera kubakunzi be ndetse n’abafana ba Urban Boys muri rusange.

Humble yagize ati: “Tuzongera kubonana vuba”.

Bivugwa ko ubu butumwa yabwanditse ubwo yari kuri Ambasade ya Amerika ari kwaka Visa yo kumwemerera kubayo igihe gito.Mu ukwakira 2017 nibwo impande zombi batangaje y’uko bagiye kwibaruka umwana w’umukobwa kandi ko azavukira muri Amerika.

Aba bombi bagiye kurira iminsi mikuru y’umwaka wa 2017-2018 (noheli n’ubunane) ahitwa Wenatchee muri Leta ya Washington akaba ari naho Amy Blauman w’imyaka 29 azabyarira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa