skol
fortebet

Humble yatangaje ko kuba inshuti na Safi atari ukumwihomaho

Yanditswe: Wednesday 28, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Humble yanenze Safi amubwira ko kuba inshuti nawe atari ukumwihomaho.
Manzi James umaze iminsi micye ageze mu Rwanda nyuma y’amezi 3 yarajyanye n’ umufasha we muri Amerika kwibaruka umwana wabo yagarutse mu Rwanda abazwa umubano wihariye magingo aya afitanye na Safi Madiba wavuye mwitsinda rya Urban Boys.
Mu kiganiro gihita kuri Radiyo Rwanda Safi yabajijwe umubano afitanye na Humble bahoze baririmbana mu itsinda rimwe yavuze ko bahuzwaga n’akazi gusa kuri ubu batavugana cyane kubera ko (...)

Sponsored Ad

Humble yanenze Safi amubwira ko kuba inshuti nawe atari ukumwihomaho.

Manzi James umaze iminsi micye ageze mu Rwanda nyuma y’amezi 3 yarajyanye n’ umufasha we muri Amerika kwibaruka umwana wabo yagarutse mu Rwanda abazwa umubano wihariye magingo aya afitanye na Safi Madiba wavuye mwitsinda rya Urban Boys.

Mu kiganiro gihita kuri Radiyo Rwanda Safi yabajijwe umubano afitanye na Humble bahoze baririmbana mu itsinda rimwe yavuze ko bahuzwaga n’akazi gusa kuri ubu batavugana cyane kubera ko batakibarizwa mu itsinda rimwe.

Yagize ati “ Humble twahuzwaga n’akazi gusa kuri ubu ntitukivugana gusa amakuru ye ndayamenya kuko amwe ayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Abajijwe niba ajya afata akanya akaganira nawe cyangwa niba yaramenye ko yibarutse yatangaje ko yabimenye nubwo atagize icyo abikoraho.

Ati “ Nabwo ari ubwambere yari yibarutse ni ubwa kabiri gusa hari ibintu bigaragara imbere y’abantu aramutse yibarukiye mu Rwanda nabimenya ariko yibarukiye muri Amerika nacyo nabikoraho gusa narabyishimye ndetse ndamwifuriza amahirwe masa.

Mu kiganiro Humble yatumiwe mo kuri Radiyo Isango Star Humble yanenze Safi avugako ajya gusezera yashyize hanze itangazo rivugako kureka inshuti bigoye gusa bibaye ngomba ko agenda yongeyeho ko icyo cyakabaye ikimenyetso cyerekana ko bafitanye ubushuti yasoje avuga ko niba Safi yaravuze ko batigeze baba inshuti atariko abibona kandi Atari ukumwihomaho.

Yagize ati “Ndamushimira ni umuntu w’umugabo twakoranye niba avuga yuko tutigeze tuba inshuti njyewe siko mbibona sino kumwihomaho kuko nawe ubwe ajya kuva mu itsinda yavuze ko bigoye gusiga inshuti ariko ibintu birabaye nihe yahera avuga ko tutari inshuti ? nabwo twari duhujwe n’akazi.”

Twakwibutsa ko Urban Boys magingo aya igizwe na Nizzo Kaboss ndetse na Humble mu minsi ishize bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise Kigali love nyuma yuko Safi asezeye mu itsinda.

Ibitekerezo

  • NI GUTE IKINYAMAKURU NKIKI GIKORESHA UMUNYAMAKURU UTAZI KWANDIKA IKINYARWANDA?NDASOMYE NGEZAHO NUMWA UMUTWE URANDYA KUBERA AMAKOSA Y’IMYANDIKIRE YE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa