skol
fortebet

Humble yongeye ‘Manzi’ mu mazina yise umukobwa we

Yanditswe: Monday 26, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Humble Jizzo wa Urban Boyz uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa n’umukunzi we Amy Blauman yatangaje amazina bahaye uyu mwana harimo n’izina rye.
Uyu muryango uri mu byishimo bikomeye by’ikirenga kuva ku wa 23 Gashyantare, 2018 ubwo bibarukaga umwana w’umukobwa,umukuni we yabyariye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Humble yerekanye amashusho yafashwe ubwo (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Humble Jizzo wa Urban Boyz uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa n’umukunzi we Amy Blauman yatangaje amazina bahaye uyu mwana harimo n’izina rye.

Uyu muryango uri mu byishimo bikomeye by’ikirenga kuva ku wa 23 Gashyantare, 2018 ubwo bibarukaga umwana w’umukobwa,umukuni we yabyariye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Humble yerekanye amashusho yafashwe ubwo basohokaga mu bitaro umufasha we yabyariyemo maze anaboneraho guhishira amazina y’umwana we aho yamwise Ariella Michelle Blauman Manzi; Manzi asangiye na Se kuko nawe yitwa Manzi James.


Nyuma yo kwibaruka Humble yashimye Imana avuga ko ari umunezero mu muryango we.Yagize ati ”Rwari urugendo rurerure rw’amezi icyenda ndetse Imana yaradufashije kugeza kuri uyu munsi w’ibitangaza kuri twe, ubuzima buraryoshye, ni iby’agaciro kuri twe, ku buzima bushya bw’uwinjiye mu muryango wacu. Imana yadusenderejeho imigisha ku bw’umukobwa w’uje uburanga twungutse, ikaze ku isi mukobwa wanjye.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa