skol
fortebet

Radio yashyinguwe yambaye imyenda ya gisirikare, abantu ibihumbi bari mu kababaro

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mowzey Radio yashyinguwe uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 03 Gashyantare, 2018 ku ivuko mu karere Wakiso.Asize abana batatu n’abagore babiri.Mowzey Radio, ni umugande, yabonye izuba tariki 25 Mutarama 1985, akaba yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu nibwo yasomwe misa hanyuma umurambo we uvanwa mu mujyi wa Kampala ujyanwa iwabo mu cyaro ahitwa Kagga muri Wakiso district ari naho ari bushyingurwe. Muri uyu muhango abanyamuziki bagiriwe (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Mowzey Radio yashyinguwe uyu munsi ku wa Gatandatu tariki ya 03 Gashyantare, 2018 ku ivuko mu karere Wakiso.Asize abana batatu n’abagore babiri.Mowzey Radio, ni umugande, yabonye izuba tariki 25 Mutarama 1985, akaba yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu nibwo yasomwe misa hanyuma umurambo we uvanwa mu mujyi wa Kampala ujyanwa iwabo mu cyaro ahitwa Kagga muri Wakiso district ari naho ari bushyingurwe.

Muri uyu muhango abanyamuziki bagiriwe inama yo guhindura ubuzima babamo bakiyegereza Imana. Ise umubyara witwa Kateregga Kiibi yavugiye ku kiriyo cy’umwana we cyabereye kuri paruwasi ya Rubaga ko abanyamuziki badakwiye gutegereza igihe bazapfita kugirango imibira yabo ijyanwe mu rusengero.

Yavuze ko benshi mu bakora umuziki ibihe byabo byinshi babimara biberaho mu buzima bwo kumenyakana aho kubaho banitegurira ejo hazaza bakajya mu ijuru, ngo n’ubwo bakamamara bakamenywa na benshi igihe kizagera birangire.

Padiri Ssekibogo watuye igitambo cya misa yavuze ko abantu benshi bashinja Radio kuba yarabayeho ubuzima bw’icyamamare ariko ko atari umwanya mwiza wo kuvuga ibyo atakoze akiri ku isi.Akomeza avuga ko benshi mu bahanzi n’abandi bazwi baheruka mu rusengero babatizwa ariko ngo Radio yakunze kujya gusenga mu myaka ibiri ishize mbere y’uko yitaba Imana.

Yavuze kandi ko Radio yatanze urugero rwiza mu babyeyi kuko abana be bose babatijwe mu rusengero.Yavuze kandi ko buri wese bitewe n’urusengero yakuriyemo yagakwiye guhabwa amasakarementu yose.

Ngo bamwe mu bahanzi bakoresha amafaranga yabo mu bikorwa byo kwishimisha kurusha gutegura ejo hazaza h’ubuzima bwabo.Yagiriye inama abahanzi yo gukoresha amafaranga babona bategura irembo ry’ijuru kuko ntawuzi uko bucya hameze.

Yabwiye urubyiruko kwitondera aho basokeye ndetse n’abo baba barikumwe ashingiye ku kuba Radio yarakubitiwe mu kabari.Mowzey Radio mbere yuko apfa yari yatangiye umuzingo (album)w’indirimbo zihimbaza ImanaMu ndirimbo ‘Tambula Nange’ ugenekereje bivuga ‘Ugendane nanjye” .Radio yahaga ubuzima bwe Imana ,ayiragiza, ayibwira ko adatewe ubwoba n’uyu munsi ndetse n’ahazaza kuko yizeye ko ishobora byose .

Radio yasize benshi mu gahinda gakomeye by’umwihariko umuryango we n’abagore yabyaranye na bo barimo Umunyarwandakazi w’umuhanzi Mbabazi Lilian bakundanye,binavugwa ko Radio afite inkomoko I Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umwana mukuru Radio yabyaranye na Mbabazi Lilian afite imyaka irindwi. Mu kiganiro aherutse kugirana na NBS mbere y’uko Radio apfa, yavuze ku rukundo rwabo ndetse agaruka ku bihe bibi n’ibyiza bagiranye.Yagize ati “Gutwita byari nk’impanuka, ni ibihe byangoye cyane mu buzima bwanjye, nabihagazemo kigabo Asante aravuka. Ntabwo twari twiteguye ko tugiye kubyarana icyo gihe, byabanje kumutonda [Radio] ariko uko inda yagiye ikure byagiye birushaho kudushimisha.”

Nk’uko bitangazwa na Mbabazi Liliane ngo Radio avuka ku babyeyi badahuje ubwenegihugu kuko ngo se umubyara avuka i Burundi naho nyina avuka muri Uganda akaba ari naho uyu Radio yakuriye kugeza itariki ya yashiriyemo umwuka.



Nyuma yo gutandukana na Mbabazi yasigiye abana babiri,Radio yahise yinjira mu rukundo rw’ibanga n’umuzungu yaje gutera inda akaba amusigiye umwana umwe.

Radio atabarutse asizwe we na mugenzi we Weasel bahuriye mu itsinda GoodLyfe bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka: “Ability”, “Akapapula”, “Bread and Butter”, “Hellenah” ft David Lutalo, Juice Juicy, Lwaki Onnumya, Magnetic, Tukikole Neera, Mr DJ, Mukama Talya Mandazi, Ngenda Maaso, Nyambula, Nyumbani, Obudde, Potential, Sitaani, Zuena, and “Neera” n’izindi nyinshi.

Ibitekerezo

  • ubundi mubanze mutohoze neza asize abana 5 babiri yabyaranye numuzungu 2yabyaranye numunyarwanda 1yabyaye akiri umunyeshuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa