skol
fortebet

Ibanga ry’imyaka 4, Muyoboke yavuze ku ngumi zavuzaga ubuhuha hagati ya Nizzo na Safi

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2017

Sponsored Ad

Alex Muyoboke, umugabo w’imibiri yombi ushyirwa mu bitanze kugirango muzika nyarwanda itere imbere, avugwa cyane nk’uwakoranye n’abahanzi b’ibyamamare bakomeye mu Rwanda barimo itsinda rya Urban Boys bamaranye imyaka ine, Dream Boys,Tom Close ndetse na Charly &Nina bari kumwe kuri ubu.
Avuga ko mu myaka yamaranye n’abasore bagize Urban Boys aribo Safi Madiba, Nshimiyimana Muhammad wamamye nka Nizzo ndetse na Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo yababonyeho gukunda akazi no kwitangira (...)

Sponsored Ad

Alex Muyoboke, umugabo w’imibiri yombi ushyirwa mu bitanze kugirango muzika nyarwanda itere imbere, avugwa cyane nk’uwakoranye n’abahanzi b’ibyamamare bakomeye mu Rwanda barimo itsinda rya Urban Boys bamaranye imyaka ine, Dream Boys,Tom Close ndetse na Charly &Nina bari kumwe kuri ubu.

Avuga ko mu myaka yamaranye n’abasore bagize Urban Boys aribo Safi Madiba, Nshimiyimana Muhammad wamamye nka Nizzo ndetse na Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo yababonyeho gukunda akazi no kwitangira umurimo, ngo yakoze uko ashoboye abavana ku rwego rumwe anishimira ko hari intambwe yabagejejeho ari nayo mpamvu yifuza ko ibibazo biri kubavugwamo muri iyi minsi byacogora.

Akomeza avuga ko yabashije kwinjira ku isoko ryo muriAfurika y’Iburasirazuba abafasha gukorana n’abahanzi bakomeye barimo Jackie Chandiru bakoranye indirimbo ‘Take it Off’ yafashije aba basore gushimangira igikundiro cyabo.

Safi na Nizzo ngo bahoraga mu ngumi n’ibipfunsi
Iyi ndirimbo ‘Take it Off’ yaranditswe mu bitangazamakuru bikomeye inavugwa cyane mu gihugu cy’u Burundi, Rwanda,Uganda na Tanzaniya, yongera kuzamura idarapo rya muzika.

Mu myaka irenga ine bamaranye,Muyoboke avuga ko guhorana bashwana, ingumi zavuzaga ubuhuha no kutumvikana yagiye abibona cyane kuri Safi na Nizzo,ngo ni ibanga abitse kuva muri ayo myaka yose kugeza n’ubu ariko ngo yakundaga kubibutsa ko n’ubwo bashwana bakwiye gucyenyerera ku gihango cy’ubuvandimwe.

Abara iyi nkuru nk’utishimiye kumva ko Urban Boys ishobora gutandukana,abavuga nk’abantu b’abahanga kandi bakora nk’abavandimwe kuburyo gutandukana byaba ari ikosa rikomeye bakoze mu buzima.

Avuga ko mu gihe babanye yagiye abona gushyamirana kudasanzwe hagati ya Nizzo na Safi ariko ngo nyuma bashobora kwiyunga akazi kagakomeza,yagize ati “Eeeeh ahari abantu ntihabura urunturuntu bateranaga ingumi ahubwo ibyo n’ibintu bisanzwe mu itsinda na P –Square bava inda imwe b’impanga noneho ikirenzeho uziko bari mu bihe basa n’aho batandukanye ubu umwe asigaye akora wenyine.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo bakomezaga gushwana atigeze abona Humble Jizzo yivanga muri iyi ntambara, ati “ Byarabaga ntabwo nabibonye kuri Humble byari kuri Nizzo na Safi…Ibyo rero mu bantu, ni abasore bato nyine amaraso arabarya ariko nk’umuntu mukuru wabarutaga nubwo ntabarutaga cyane nageragezaga kubabwira kubereka ibyo bakora byose hari ikintu cyabaga kibahuje ugasanga bashwanye bateranye amangumi ku mugoroba hakaba hari show kandi bakayikora.”

Muyoboke avuga ko bashwanaga ariko nyuma bakiyunga
Umunyamakuru wa KT Radio ati ‘Amangumi byo guterana amangumi? Muyoboke ati “Ibyo n’ibintu byabagaho ntabonye rimwe cyangwa kabiri byabagaho ariko muri uko kubaho byabindi nakubwiraga ngo ni amaraso ya gisore bamaze kubyara bafite abagore hari aho ugera ukarekeraho byaragabanutse.”

Aha yatanze urugero avuga ko nta Chameleone wavuzweho kurwana cyane yabiretse,ati “Ejo bundi nabajije Chameleone impamvu atakirwana nawe ansubiza ko nta mbaraga akigira nka mbere’

Urugero rufatika rushimangira amakimbirane ya Safi na Nizzo, Muyoboke ibyibuka nk’ibyabaye ejo ndetse ngo ahorana iyo shusho iyo yibutse ibyo yakoranye na Urban Boys mu myaka irenga ine bakoranye.

Ati “ Twakererewe mu birori bya Mountain Gorilla twari twatumiwemo nyuma y’aho urumva batangiye kuzamuka amagambo no gushwana turi mu modoka ,umwe ati ‘kuki wakererewe kandi wari ubizi’, undi nawe ati ‘kuki se wowe utabangutse imodoka zikaba zidusize’,so baba barafatany baterana ingumi mu modoka .”

Avuga ko nyumay’iyi mirwano yahise abaganiriza,ati “None se ubu umuteye ingumi ukamukuramo ijisho cyangwa ukamukubita ku munwa amenyo akarwa ntibyakugora kongera kuririmbana nawe n’umuntu ufite ubwo busembwa cyangwa iki.”

Avuga ko nyuma yo gushwana akabaganiriza yabonye bisubiyeho,ngo bakomereje mu kazi i Burundi bakora neza igitaramo ariko ngo nyuma y’aho baje kuganira basabana imbabazi ubuzima burakomeza.

Alexis avuga ko yatashye ubukwe bwa Safi n’umufasha we,Niyonizera Judithe agamije ko bazaganira ariko ko bitakunze , ngo arashaka uburyo azabahuza bose bakongera kuganira ibihe byiza.

Avuga ko nta mafaranga bigeze bapfa ahubwo wasangaga ari akantu gato kavagamo gushinjanya ko buri wese ntacyo yakoze kandi zari inshingano ze.

Mu myaka ine yamaze ari umujyanama wabo ahamya ko ariryo tsinda bakoranye akimishimira ibyo bagezeho n’ubwo byari ibigoye ndetse ngo yahoraga yumva atekanye ubwo yabaga ari umukazi ‘nibo bantu twakoranye nk’ishimira kuba ndi kumwe nabo, ndavuga abanzi b’abahungu, ni abahanga kandi bagaragaza imbaraga zo gukora uko byagenda kose.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa