skol
fortebet

Ibidasanzwe ku kabyiniro katemerera abagabo kwinjiramo muri Kenya

Yanditswe: Wednesday 18, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

I Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya haba ibirori byo kubyina byinjirwamo n’igitsina gore gusa. Ababyitabira bavuze ko kubyina ijoro nta mugabo n’umwe uhari biha abagore ijoro ryuzuyemo amahoro.

Sponsored Ad

Abagore bakodesheje umwanya wo hanze bawuhinduramo akabyiniro, bavugije ibyuma by’umuziki cyane maze barabyina karahava.

Uwaganiriye na BBC witwa Jane w’imyaka 26 wari wazanye n’inshuti ye Shani kubyina (amazina yarahinduwe) yagize ati "Bisaba kwigengesera cyane iyo uri ahantu hari abagabo uba ushaka kwibyinira n’inshuti yawe magara bakagusagarira.”

"Niyo mpamvu kuba ahantu hari abagore gusa bihita bituma wumva ko utuje, uri kumwe n’abantu bakumva neza.’

Muri ibi birori umutekano uba wakajijwe cyane, ku buryo abagabo bemererwa kwinjira ari ababa batwaye abagore mu modoka, babageza aho babyinira bagahita basohoka ako kanya.

Ntabwo kandi ari abaza mu birori gusa baba ari igitsina gore kuko abatanga icyo kunywa, abashinzwe umutekano, abavangavanga imiziki n’abashyusharugamba bose baba ari igitsina gore.

Ngo kuba hari ibitarabashimishije mu tubyiniro turimo ibitsina byombi, niyo mpamvu Jane na Shani bakiranye yombi igitekerezo cy’akabyiniro k’abagore gusa.

Shani yagize ati “Wari umwaka ukomeye ku bagore bo muri Kenya. Nkimara kumenya ko hano umugore ashobora kuhabyinira afite umutuzo natangiye kujya mpaza.”

Ibi birori bizwi ku izina rya Strictly Silk byatangijwe n’abakobwa batatu bakora ibijyanye n’amafilimi, umuziki, imideli n’ubundi bugeni ari bo Njoki Ngumi, Njeri Gatungo na Akati Khasiani, bose bakaba bahuriye mu itsinda ryitwa ‘The Nest Collective’

Batangije ibirori byo mu tubyiniro tw’abagore gusa mu 2018 ariko ngo icyo bari bagambiriye kiruta kure ijoro ryo kwishima gusa.

Uwitwa Ngumi ati "2018 wari umwaka ukomeye ku bagore bo muri Kenya. Hari inkuru nyinshi z’ihohotera bityo abantu batangira kugira ubukana haba ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe.”

Yakomeje agira ati "Hari inkuru nyinshi z’ihohotera rishingiye ku gitsina. Twashatse gukuraho icyo kintu burundu dushyiraho umwanya abagore bakwidagaduriramo, abagabo badahawe ikaze.”

Kenya yashyizwe mu majwi kenshi ivugwa mo gufatwa ku ngufu no kwica abagore.

Muri 2018, umuryango international charity Plan International washyize Nairobi ku mwanya wa gatandatu mu mijyi 22 ku isi abagore bakorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina.

Icyo bavuga ku bayita ubutinganyi

Nubwo akabyiniro k’igitsinagore gusa kumvikana nk’ikintu gishya, ariko ngo igitekerezo cyo kugira ahantu umugore ashobora kubona ubwisanzure bwuzuye si gishya.

Ngumi yamaganira kure abagifite imyumvire itari yo ko niba abagore bahuriye mu birori bonyine nta mugabo n’umwe ubirimo baba bashaka gukora ubutinganyi.

Ati "Ntitwemera ubutinganyi nta nubwo dukora ibirori bishingiye ku butinganyi ariko abantu batekereza ko ari bwo tuba turimo. Hari ibirori by’ubwo bwoko bibaho ariko twe twakira abantu bose, n’abadafitemo iyo mico.’

Ubu ni nk’ubwishingizi busesuye ku basanzwe ari abatinganyi bagira isoni zo kubigaragaza mu bantu ndetse bakanahohoterwa muri Kenya.

Gukundana no kuryamana muhuje ibitsina bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 14 muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa