skol
fortebet

Ibigize impeta igikomangoma Harry yambitse Markle wakunzwe n’imbwa z’ibwami

Yanditswe: Wednesday 29, Nov 2017

Sponsored Ad

Igikomangoma Harry akaba uwa gatanu mu baragwa b’ingoma y’ubwongereza agiye kurushinga n’umukinnyi wa filime, Markel ufite inkomoka ku babyeyi badahuje inkomoko, umwe ni umuzungu undi ni umwirabura.
Aba bombi bagiye kurushinga nyuma y’umwaka urenga bakundana.Ubukwe bw’abo buzaba umwaka utaha wa 2018.Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Mishal Hussain bavuye imuzi n’imuzingo ibijyanye n’urukundo rwabo kugeza batangaje ko bagiye kurushinga.
Hary n’umukunzi we watandukanye n’umugabo we (...)

Sponsored Ad

Igikomangoma Harry akaba uwa gatanu mu baragwa b’ingoma y’ubwongereza agiye kurushinga n’umukinnyi wa filime, Markel ufite inkomoka ku babyeyi badahuje inkomoko, umwe ni umuzungu undi ni umwirabura.

Aba bombi bagiye kurushinga nyuma y’umwaka urenga bakundana.Ubukwe bw’abo buzaba umwaka utaha wa 2018.Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Mishal Hussain bavuye imuzi n’imuzingo ibijyanye n’urukundo rwabo kugeza batangaje ko bagiye kurushinga.

Hary n’umukunzi we watandukanye n’umugabo we bahuriza ku kuba ibyabo barakomeje kubigira ibanga kugeza ubwo babanje gusura imiryango y’abo bombi.Urukundo rw’abo rwamenywe nyuma y’uko igikomangoma Harry ateye ivi agasaba umukunzi we ko yamwemerera bakabana nk’umugabo n’umugore.

Iyi mpeta igizwe n’utubuye tubiri

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa BBC, Igikomangoma Harry yahishuye ko yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’impeta yambitse umukunzi we.Yavuze ko iyo impeta igizwe n’utubuye tubiri duto twari twarabitswe na nyina, igikomangoma Diana.

Umunyamakuru yagize amatsiko abaza umukunzi w’igikomangoma Harry ariwe Markel niba kwambara iyo mpeta irimo utubuye tubiri hari icyo bivuze kuri we cyangwa se niba abona ari urwibutso rudasaza kuri we.

Markel yasubije ko kuba umukunzi we yarakoresheje iyo mpeta akibuka gushyiramo utwo tubuye ari iby’agaciro gakomeye kuko bumva bari kumwe na Diana mu rugendo rushya rw’ubuzima bagiye gutangira.Markel yagize ati “Ni iby’agakiro gakomeye kuba twumva ko ari kumwe na twe muri iki gikorwa.”

Iyi mpeta kandi izengurutswe na zahabu y’umuhondo rikaba rimwe mu mabara akundwa na Markle, umukunzi w’igikomangoma Harry banitegura guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa BBC kandi Harry yavuze ko ibihe byiza yagiriye mu gihugu cya Botswana giherereye ku mugabane w’Afurika ari kimwe mu byo adashobora kwibagirwa mu buzima bwe.Ibi byose ngo yabishingiyeho muri iyi mpeta ashyirishamo diamant yavanye muri iki gihugu.

Umwaka n’igice; urukundo rwabo ari ibanga rikomeye kumenya

Harry na Markel bahamije ko badashobora kumara ibyemweru bibiri batarabonana nyamara ngo babashije kumara umwaka urenga bateruye ibijyanye n’urukundo rwabo kugeza ubwo Harry yamwambikaga impeta.

Igikomangoma Harry w’imyaka 33 y’amavuko yavuze ko hashize ibyumweru 3 cyangwa 4 bamenyanye aribwo yasabye umukunzi we ko bakorera urugendo muri Botswana.Yagize ati :”Twagiranye ibihe byiza cyane aho buri joro twaryamaga tureba inyenyeri.”

Ku ruhande rwa Markle yagize ati ’’Mu mezi 5 cyangwa 6 dutangira gukundana byari byiza cyane dore ko byari bikiri ibanga.Twagize igihe kinini cyo kumenyana dore ko tutashoboraga kumara ibyumweru 2 tutabonanye.”

Muri iki kiganiro kandi Markle yahishuye ko urukundo rwabo rwagizwemo uruhare rukomeye n’inshuti yabo batifuje gutangaza.Yavuze ko uwo batatangaje ariwe wabahuje muri kamena 2016.

Markle yahuye n’umwamikazi w’ubwongereza ndetse n’abagize umuryango w’igikomangoma Diana:Harry avuga ko yerekanye umukunzi we mu muryango we guhera ku mwamikazi w’ubwongereza kugeza kubagize umuryango wa nyina, igikomangoma Diana.

Imbwa z’ibwami ‘corgi’ zakunze Markle

Corgi ni ubwoko bw’imbwa zikomoka i Pembrokeshire muri wales akaba ari bumwe mu bwoko bw’imbwa bwororwa n’umwamikazi Elizabeth II uyoboye ubwongereza kuri ubu.

Harry yavuze ko amaze imyaka 33 yinjira mu rugo iwabo imbwa zikamoka ndetse zikagaragaza ko zitamwishimiye.Ngo yinjiranye n’umukunzi we imbwa ntizavuze.Ati :”Maze imyaka 33 ziriya mbwa zimokera buri uko zimbonye ariko uyu twarinjiye zitangira kuzunguza uturizo zimwishimiye.”

Ku ruhande rwa Markle we yagize ati “Igihe cyose twamaze dusangira icyayi zari zicaye ku birenge byanjye numvaga ari ibintu binshimishije cyane.”

Si ubwa mbere Meghan Markle akoze ubukwe

Muri 2010 Markle yakoze ubukwe na Trevor Engelson akaba umukinnyi akanatunganya filime mu ruganda rwa Hollywood.Umuhango w’ubukwe wabereye mu gihugu cya Jamaica.

Gatanya yabo yemejwe muri 2013.Impande zombi ntizigeze zivuga impamvu nyakuri batandukanye.Nyuma y’imyaka itanu rero uyu Markle agiye kurushinga n’igikomangoma Henry ‘Harry’ of Wales muri Gicurasi 2018.

Uyu mugore ni icyamamare muri Cinema y’i Hollywood, Rachel Meghan Markle.Yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ’Suits : Avocats sur mesure’ aho ari umukinnyi w’ibanze Rachel Zane. Yabaye intumwa y’Ishami rya Loni ryita ku bagore, UN Women n’umuryango World Vision Canada.

Muri 2015, uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko ubwo yari mu inama ya Loni yashimangiye ko Perezida Kagame ameze nka se watangiye kumukangurira guharanira uburenganzira bw’abagore afite imyaka 11 gusa.

Ati “Perezida Kagame waharaniye ko abagore bahabwa umwanya mu myanya y’ubuyobozi akwiye kuba icyitegererezo kuko dukeneye abagabo bameze nka data watangiye kurwanira ko mparanira icyiza mfite imyaka 11 gusa.”





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa