skol
fortebet

Ibigwi bya Mwiseneza Josiane byatumye yandikwaho igitabo asanishwa na Ndabaga umukobwa uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe wa 2019(Miss Popularity) akomeje kubaka amateka, yewe uwavuga ko azagorana kuva mu mitwe ya benshi dore ko nubwo ukwezi kwihiritse irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, ryatumye yamamara rirangiye.

Sponsored Ad

Ni umukobwa wavuzwe ku buryo bukomeye arenga imbibi z’u Rwanda agera no mu bihugu bituranye narwo cyane cyane mu Burundi yewe n’ i Bwotamasimbi ntiyahatanzwe.

Mu bigaragara imihigo irakomeje kuri uyu mukobwa udasiba mu itangazamakuru avugwa imyato, benshi bakomeza kumwereka ko batazabuzwa kumugwa inyuma nubwo bifuje ko yaba nyampinga w’u Rwanda ntibigerweho.

By’umwihariko noneho umusore witwa Gatokeza Munezero David, abinyujije mu mpano ye, yanditse igitabo agaragaza ibigwi bya Mwiseneza wavugishije benshi mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, byanamuhesheje kuba Miss wakunzwe cyane n’abantu ‘Miss Populality’.

Kuri ubu rero uyu musore w’imyaka 28 yamaze gushyira hanze igitabo kigaragaza amateka ya ba nyampinga, ndetse akongera kwerekana ingingo zigaragaza ko Mwiseneza hari aho ahuriye na Ndabaga twamenye cyane mu mateka y’u Rwanda.

Iki gitabo yise ‘Nyampinga mu muco Nyarwanda’ kigizwe n’ibice bine.

Igice cya mbere agaragaza Igisobanuro cy’umuco Nyarwanda.

Muri iki gice yasobanuye icyo umuco ari cyo, inkomoko y’iryo jambo ‘Umuco’ ariko by’umwihariko asobanura umuco nyarwanda, agaragaza mu magambo macye amasoko yawo, inkingi zawo,ingingo zawo n’akamaro kawo mu ncamake.

Igice cya kabiri, agaragaza igisobanuro cya nyampinga mu myumvire y’Abanyarwanda.

Muri iki gice asobanura ijambo “Nyampinga” akagaragaza aho ryakomotse n’impamvu ari ryo bise abakobwa n’abagore b’ i Rwanda ndetse n’inshingano riha abaryitwa bose.

Igice cya gatatu kivuga kuri Nyampinga na Miss

Muri iki gice agaragaza isano ni itandukaniro ry’ ijambo “Miss” na “Nyampinga”, inkomoko y’amarushanwa y’ubwiza ku isi, amarushanwa y’ubwiza yamamaye ku isi, uko irushanwa ry’ubwiza ryaje mu Rwanda n’uko ryitiriwe ” Nyampinga ” n’uko ryakiriwe mu Rwanda.

Igice cya kane ari na cyo avugamo cyane

Mwiseneza, yagarutse ku bari n’abategarugori b’icyitegererezo mu mateka y’u Rwanda nka Robwa watabariye igihugu na musaza we Ruganzu I Bwimba mu Gisaka, agaruka kuri Nyirarumaga wabyaye Ruganzu II Ndoli akanamubera umugabekazi. Nuko asoreza kuri Ndabaga amugereranya na Mwiseneza Josiane ashingiye ku ngingo 12 bahuje.

By’umwihariko ariko yanagaragaje ingingo 10 zatumye Mwiseneza akundwa kurusha abakobwa bose bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mateka yaryo.

Gusa nubwo iki gitabo kirimo Josiane twavuga ko amateka ye ari ay’ejo(vuba) nyir’ubwite yemeza ko yacyanditse imyaka ibiri. Umwanditsi Gatokeza yivugira ko igitekerezo cyo kwandika iki gitabo yakigize guhera mu 2015 atangira kwibaza ku marushanwa ya ba Miss mu Rwanda no ku Isi yose, n’uko muri 2016 atangira kucyandika.

Ati “Igitekerezo cyo kwandika iki gitabo Nyampinga mu muco nyarwanda, cyaje mu 2015 ubwo narebaga uko amarushanwa ya ba Nyampinga(Miss) yagendaga, ni bwo natangiye kwibaza kuri iri jambo nyampinga, aho ryaba ryaraturutse naho rihuriye n’aya marushanwa ya Miss”.

Akomeza agira ati:“Ntangira kucyandika nandika ibice bitatu kuko kigizwe n’ibice bine icya nyuma nagitangiye mu mpera z’umwaka ushize ubwo hatangiraga
amarushanwa ya Miss Rwanda.”

Yanditse igitabo mbere akajya yumva hari ikiburamo.

Gatokeza avuga ko atari azi Mwiseneza yamubwiwe n’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ariko yamara kumenyekana agatangira kumwibazaho.

Ikintu cyamushimishije kuri uyu mukobwa ni uburyo yigiriye icyizere by’umwihariko. Akomeza avuga ko ibyo byatumye agira akanyabugabo kuko mbere ya Mwiseneza yumvaga hari ikintu kiburamo.

Yagize ati:“Ibyo nanjye byanteye akanyabugabo ko gutuma mpita nsohora igitabo kuko urumva cyari kimaze imyaka ibiri gihari ariko ntarafata gahunda yo kugisohora kuko nabonaga kitaramera neza, nyuma mbonye inkuru y’uriya mukobwa ndavuga nti kuki nakomeza kwandika ibitabo mbibika, mpita nigira inama yo kugisohora nashyizemo inkuru ye.”

Hari impamvu yagereranyije Mwiseneza na Ndabaga

Uyu mwanditsi avuga adashidikanya ko Mwiseneza Josiane na Ndabaga bafite aho bahuriye cyane iyo ucukumbuye ugasubira mu mateka.

Ati“Guhuza Josiane na Ndabaga rero bisaba gusubira inyuma mu mateka, abenshi uyu mukobwa nk’uwakoze ibyo abahungu bakoraga. Se yari yaraheze ku rugerero kubera ko nta muhungu umukurayo yari yarabyaye. Ndabaga akajya abyibazaho, aza kubaza nyina impamvu se adataha amubwira ko ari uko nta muhungu yabyaye. Uyu mukobwa yiga imirimo yose ajya kumukura ku rugerero.”

Uyu mwanditsi avuga ko ibi bintu Ndabaga yakoze bifite aho bihuriye cyane na Mwiseneza kuko nawe yagiye mu irushanwa rya Miss Rwanda ari umunyacyaro kandi bitari bimenyerewe, ikindi akagenda n’amaguru ikindi benshi bagatekereza ko ibintu bikorerwa muri iri rushanwa atazabishobora ariko aza kwerekana ko abishoboye.

Gatokeza wanditse iki gitabo ni umushakashatsi n’umwanditsi ku muco nyarwanda. Ubu ari kwiga kaminuza mu by’imibereho, imibanire n’amajyambere by’abantu muri Atlantic International University.

Yanditse ibitabo bitandukanye birimo icyitwa ‘Nta muco nta buzima’, ‘Inzira y’umuco nyarwanda mu majyambere y’Isi’n’ibindi byinshi agitunganya.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa