skol
fortebet

Ibikubiye mu kiganiro cya nyuma Muyoboke yagiranye na Charly&Nina mu ijoro

Yanditswe: Saturday 24, Feb 2018

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa 19 Gashyantare,2018 rishyira ku wa 20 Gashyantare,2018 nibwo hamenyekanye ko Muyoboke Alexis na kompanyi ye Decent Entertainment batakireberera inyungu z’itsinda Charly&Nina bari bamaranye imyaka itanu (Itatu ya kontaro n’ibiri bakoranye nta masezerano).
Ku wa 19 Gashyantare, 2018 guhera saa kumi z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro Charly&Nina bari kumwe na Muyoboke utari wakamenya ko abakobwa bahisemo gutandukana nawe.Ni ibintu Muyoboke asobanura mu minota igera (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa 19 Gashyantare,2018 rishyira ku wa 20 Gashyantare,2018 nibwo hamenyekanye ko Muyoboke Alexis na kompanyi ye Decent Entertainment batakireberera inyungu z’itsinda Charly&Nina bari bamaranye imyaka itanu (Itatu ya kontaro n’ibiri bakoranye nta masezerano).

Ku wa 19 Gashyantare, 2018 guhera saa kumi z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro Charly&Nina bari kumwe na Muyoboke utari wakamenya ko abakobwa bahisemo gutandukana nawe.Ni ibintu Muyoboke asobanura mu minota igera kuri 30 avuga ko nawe yatunguwe n’icyemezo aba bakobwa bafashe cyo guhagarika amasezerano bari bafitanye kandi bari baramaze kuba umuryango umwe nk’uko yabibwiye Radio Rwanda.

Manager Muyoboke ati ”Abayibonye saa munani z’ijoro babishyize ku mbuga nkoranyambaga bakoresha byabatunguye, nanjye byantunguyemo gacye ariko kuko mu masaha yari yabanje twari twabanje kubonana narabyakiriye eeeh sinzi wenda impamvu byabaye ikibazo.”

Uyu mugabo uvuga akunda umuziki yatangaje ko yatunguwe gacye n’icyemezo cyafashwe n’aba bakobwa ashingiye ku biganiro bagiranye, ngo ku wa 19 Gashyantare, binyuze kuri groupe ya whatsapp bahuriragaho Charly&Nina baramwandikiye bamusaba ko babonana nawe arabyemera.

Bari bamaranye imyaka 5 bakorana, batandukanye ku wa kabiri w’iki cyumweru

Muyoboke yasubije amaso inyuma mbere y’uko asezererwa

Avuga ko yatumijwe na Charly&Nina hashize amasaha make avuye muri Uganda kuzana indirimbo bise ‘Try me’ yasohokanye n’amashusho yayo(ngo yatwaye miliyoni zirenga eshantu), yahise asubirayo kuzana indi ndirimbo bise ‘Birenze ibi’,izasohokana n’amashusho yayo.

Asobanura ko kompanyi ya Decent Entertainemnt idakorana n’abahanzi gusa ahubwo ko yaguye amarembo ari nayo mpamvu yamaze iminsi igera kuri itatu mu Burundi mu gitaramo cyiswe ‘Silent Disco’, ngo avuye yo yahamagaye Charly&Nina ababwira ko yageze mu Rwanda mbere y’uko ajya muri Uganda yari yasize asinye kontaro y’uko aba bakobwa bazajya kuririmba muri Bwongereza tariki ya 20 Ukwezi kwa munani,2018.

Kuri icyo cyumweru ubwo ni tariki ya 20 Gashyantare, yemeza ko yavuganaga na Charly&Nina yumva nta kibazo kirimo,ngo ninabwo yabasabye ko bamuha ibyangombwa byabo akajya gushaka passport.Ahagana saa kumi z’ umugoroba Muyoboke ari kumwe na Dj Pius yakiriye ubutumwa bwa Charly na Nina bumusaba inama nawe.Ngo yahise abwira Pius kumuherekeza muri iyo nama kenshi ivugirwamo ibijyanye na Business aho yagejeje mu masaha yine z’ijoro zishyira saa tanu zo ku wa 20 Gashyantare,2018.

Avuga ko bagiranye ibiganiro bitandukanye bamubaza uko byagenze aho yari yagiye nawe ababaza uko ibiruhuko byabagendekeye, bajya gusezeranaho nibwo Charly yabwiye Muyoboke ko hari icyo bifuzaga kumubwira, Alexis ati :”Turangije kuvugana nko mu masa yine zishyira saa tanu tukiri ahantu twari twicaye noneho Nina ajya guhamagara Charly ataragenda bati ‘Manager hari ikintu twashakaga ku kubwira’ twashakaga ko Management yacu nawe yahinduka tudakomeza twenyine.’Mpita mbabaza ngo murakina.Nina aba aravuze ngo tumaze iminsi, urabona,…ibintu basobanuraga wabonaga bitumvikana.”


Itangazo rya Charly na Nina ryerekana ko bashobora kujya gukorera muri Kiwundo

Yakubise agatwenge bamubwiye ko bagiye kwikorana na Dj Pius nawe arabaseka.

Ashingiye ku bushobozi bwabo, Muyoboke yababwiye ko n’uwabaha icyumweru kimwe gusa batabasha kwikorera akazi kose.Avuga ko Charly&Nina bazi kuririmba neza ariko kwishakira amasoko n’abandi bashobora gukorana nabo ari ibintu bitaborohera nk’uko babicyeka.

Avuga ko no kuba umuziki wabo wari uhagaze neza ku isoko byaturukaga kuri Management bari bafite.Ngo ibi byose yabibabwiraga agirango bari gukina, nyamara ngo abakobwa bakomeje kumwumvisha ko bamamaraje bashaka kwikorana, yababwiye ko bamutunguye abaka umwanya wo kujya gutekereza kuri icyo cyifuzo bari bamugejejeho.

Charly na Nina basize Muyoboke na Dj Pius aho baganiriraga.

Muyoboke yabonye ibaruwa imusezerera binyuze ku muntu w’inshuti ye utuye muri Amerika wamwandikiye amubaza niba ibyo ari gusoma ari ukuri cyangwa bibeshye.Ngo Muyoboke yahise ahamagara Dj Pius amubaza niba ibyo ari ukuri undi nawe amusibaza ko aribyo ashingiye ku kuba byaranyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’aba bahanzikazi.

Muyoboke yongeye kuryama ariko abitekerezaho umwanya muremure yibaza ikibyihishe inyuma.Avuga ko atazi imbarutso yatumye batandukana,ngo hari igihe umuntu abana n’undi mu buryo abona butavamo ubungambanyi.Yakoraga uko ashoboye kugira ngo imishinga batangiranye ikorwe mu gihe cya vuba bazajye mu bitaramo bizenguruka imigabane baramaze kubisoza.


Rwema Denis ubanza ibumoso bivugwa ko ariwe utumye Chalry na Nina batandukana na Muyoboke

Amasezerano y’imyaka itanu (imyaka itatu yanditse, imyaka ibiri yo mu magambo)

Muyoboke yivugira ko muri kontaro y’amagambo bari bumvikanye kumarana imyaka 10 ariko bakajya basinya imyaka itatu nyuma bakongera bagasinya.Yari yumvikanye na Charly na Nina ko imyaka icumi nishira ntacyo umuziki ubagejejeho bazabivamo.

Imyaka itatu yarangiye mu Ukuboza, 2016 nyuma ngo nta mwanya babonye wo kongera gusinya amasezerano bitewe n’akazi bari bafite, ngo bagiye bakora ibitaramo bitandukanye, bitabira ibirori bikomeye; ibi byose byatumye nta mwanya uboneka ngo baganire kuri kontaro,Muyoboke ati :”Ntabwo navuga ko hari icyo mbishyuza cyangwa se bo banyishyuza.’

Ababajwe n’uko hari akazi adashoje yari yatangiye.Avuga ko hari byinshi yari yatangiye gukorana n’aba bakobwa basoje amasezerano atabikoze.Ku bijyanye n’uko batumvikanye ku mafaranga yahabwaga nk’umushahara we( ijanisha ku byinjiye), yasobanuye ko abantu bavuga uko bashaka ariko ko kuri we na Charly&Nina bakoranaga nk’abavandimwe ku buryo amafaranga yose yabaga ari kuri konti kugira ngo aveho byasabaga ko buri wese asinya.

Ati :”Ibyo ntabwo byigeze bibaho,uburyo nabanaga na Charly&Nina ngiye kubibasobanurira byantwara umwanya munini.Byarenze aho tujya mu ijanisha tureba akazi kacu nkuhe urugero ’Try me’ yasohotse itwaye arenga miliyoni eshantu,ayo mafaranga yatanzwe na buri wese.”Ngo Charly&Nina nibo bihitiyemo amafranga bahabwaga hashingiye kubyinjijwe.

Intandaro yo gutandukana byavuzwe ko byaturutse ku bitaramo bakoreye I Burayi.

Muyoboke ahakana aya makuru akavuga ko bari I Burayi ntakibazo kigeze kibaho kuko bavuyeyo bagakomereza muri Nigeria.Ngo uburyo yabanagamo n’aba bakobwa burenze uko abantu babyumva kuko ngo iyo byabaga bigeze mu buzima bwabo bwite Muyoboke yabahaga umwanya bakisanzura.

Avuga ko bajya I Burayi nta kibazo cyabayemo, ngo bamaze kuririmba mu Busuwisi I Geneve bamubwira ko bashaka kujya gutemberera kure yaho,bagiye mu modoka bava I Geneve barenga umupaka bajya mu Bufaransa ariko we asigara aho kuko yashakaga kuruhuka.

Alexis Muyoboke avuga ko akunda akazi ke mu buryo bwose bushoboka, ngo asinzira bitinze akubyuka kare.Avuga ko nta kibazo yagiranye n’aba bakobwa cyari gutuma bashwana ashingiye ku kuba barakomeje gukorana ntihagire ikibazo bamubwira cyangwa se ngo we abyumve.

Avuga ko aba bakobwa iyo baza kumubwira ko bakuze bashaka kwikorana ntakibazo yari kubigiraho ashingiye ku kuba bamaze kuba abantu bakuru ariko ngo bamutunguje icyemezo bafasha mbere.

Ashingiye na none kubushobozi bwabo mu kuririmba n’ibindi byose bakora, yasubije ko Charly&Nina azi bigoranye ko bakora umuziki bakanakora ‘Management’ y’ibyabo ,‘kujya muri studio barabibashije, kujya muri studio barabishoboye ariko gukora ‘Management’ si ibintu byabo.’

Abajijwe niba hari umuntu acyeka waba ariwe wakuruye aba bakobwa; yasubije ko nta byinshi yatangaza ariko ngo arabicyeka. Yavuze ko azakomeza gukorana n’abahanzi n’ubwo kugeza ubu atarafata icyo cyemezo cyo kugira uwo bakorana.

Muyoboke Alexis yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Tom Close, Dream Boys, Urban Boys, Inshuti z’ikirere na Charly na Nina ashimangira ko aribo bahanzi yishimiye gukorana nabo mu gihe cy’imyaka ine n’amezi arenga, ngo yababonyeho ubuhanga n’ikinyabupfura atabonye ku bandi.

Bivugwa ko Charly na Nina bagiye kureba Ambasaderi Nduhungirehe bihishe Muyoboke

Hari amakuru ataremezwa na ba nyiribwite ashimangira ko Charly na Nina bagiye kwerekeza muri Kiwundo ngo yabemereye kubatunga mu buzima busanzwe, ikabishyurira inzu yo guturamo, imodoka yo kugendamo, kwishingira ubuzima bwabo bwose bo bagasabwa gukora ubucuruzi bushingiye kuri Muzika.

Dj Pius inkoramutima ya Muyoboke yifurije urugendo rwiza Chalry na Nina basangiye akabisi n’agahiye mu gihe cyose bamaranye banakoranye imishinga myinshi ishingiye ku buhanzi.

Mu itangazo aba bakobwa bashyize hanze ku wa Kabiri tariki 21 Gashyantare, 2018, bavuze ko bagiye gushinga sosiyete yabo ikaba ari nayo izajya ikurikirana ibikorwa byabo.

Iryo tangazo rigira riti "Twiyemeje kwicungira ibikorwa byacu. Dushyiraho ikigo cyacu ari nacyo kizajya kiducungira ibikorwa by’ubuhanzi no kutumenyekanisha."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa