Diamond ari gusaba Tanzania kumukuriraho ku bihano bikaze yahawe kubera indirimbo y’urukozasoni [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 13 November 2018 Yasuwe: 2932

Umuhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz yasabye ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugeni muri Tanzaniya (BASATA) ko cyamugabanyiriza ibihano ku cyemezo cyafashe cyo guhagarika burundu indirimbo ye "Mwanza" yakoranye na Rayvany.

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018 nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BASATA, Godfrey Mwingereza yatangarije ikinyamakuru Mwananchi ko iyi ndirimbo ihagaritswe kuba yakoreshwa aho ari ho hose mu gihugu kuko ngo irimo ibintu bitemewe muri rubanda (society).

Uyu muyobozi yatangaje ko iyi ndirimbo irimo amagambo ashyigikiye ubusambanyi bunyuranye n’uko umuntu aremwe kandi ko harimo n’ibitutsi.

Diamond nawe ntiyicaye gusa kuko yahisemo kunyuza ubutumwa bwe ku rukuta rwa instagram asaba imbabazi iki kigo ko cyamugabanyiriza ibihano yafatiwe.

Mu byo Diamond yifuza harimo kuba bareka indirimbo ye ikajya icurangwa mu masaha y’ijoro abana baryamye, Ikindi ngo ni uko iyi ndirimbo bareka ikaguma kuri "YouTube".

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyarwandakazi Neza n’umuhanzi ukomeye muri Nigeria bateraniye imitoma ku...

Neza Patricia Masozera umwe mu bahanzi b’abanyempano bakomoka mu Rwanda,...
17 June 2019 Yasuwe: 546 0

Akayabo Nsengiyumva uzwi nka gisupusupu ahembwa ku gitaramo kamaze...

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu kubera indirimbo ye...
17 June 2019 Yasuwe: 8541 0

Micheal Sarpong uvugwaho gushurashura cyane yajyanye mu biruhuko n’umukobwa...

Rutahizamu wa Rayon Sports,Micheal Sarpong umaze igihe avugwaho kugirana...
16 June 2019 Yasuwe: 8894 2

Jessica umaze kugaragara cyane mu mashusho y’abahanzi nyarwanda batandukanye...

Umukobwa umaze kugaragara cyane mu mashusho y’abahanzi batandukanye,...
15 June 2019 Yasuwe: 6516 1

Urukundo ruravuza ubuhuha hagati y’umunyarwenya Anne Kansiime n’umusore...

Umunyarwenya ukunzwe ku mugabane w’Africa, Anne Kansiime yashimangiye ko...
15 June 2019 Yasuwe: 5514 1

Reba ubwiza n’imiterere by’abanyarwandakazi 2 bari mu bakobwa 12 bageze mu...

Umukobwa witwa Bahenda Amanda na Ines Karangwa bakomoka mu Rwanda bari mu...
15 June 2019 Yasuwe: 6301 1