skol
fortebet

Ibishushanyo Oprah yishushanyijeho nk’ikimenyetso kizanjya kimwibutsa inshuti ye magara Masogange uherutse gupfa byatunguranye[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Irene Oprah Uwoya kubera agahinda gakomeye yatewe no kubura inshutiye magara Agnes Gerald [Masogange] uherutse kwitaba Imana, byatumye yishyira ku mubiri ibishusho bizajya bimufasha kuzirikana Nyakwigendera.
Hari hashize igihe benshi mu basanzwe bazi umubano ukomeye wahoze hagati ya Opran na Agnes Gerald [Masogange] bategereje icyo uyu mu gore azatangaza ku rupfu rwa mugenzi we, gusa hagati aho baje gutungurwa n’uko ibyo yatangaje yabicishije mu bimenyetso yishyize ku mubiriwe. Ibimenyetso (...)

Sponsored Ad

Irene Oprah Uwoya kubera agahinda gakomeye yatewe no kubura inshutiye magara Agnes Gerald [Masogange] uherutse kwitaba Imana, byatumye yishyira ku mubiri ibishusho bizajya bimufasha kuzirikana Nyakwigendera.

Hari hashize igihe benshi mu basanzwe bazi umubano ukomeye wahoze hagati ya Opran na Agnes Gerald [Masogange] bategereje icyo uyu mu gore azatangaza ku rupfu rwa mugenzi we, gusa hagati aho baje gutungurwa n’uko ibyo yatangaje yabicishije mu bimenyetso yishyize ku mubiriwe.

Ibimenyetso Oprah yishyizeho bivugwa ko ari uwibutso rwa Agnes Gerald [Masogange] yabishyize ahagana ku kuboko kuburyo bizajya bimworohera ku bibona ndetse no kubigaragariza buri wese wigeze kumenya ibigwi by’utyu munyamideli uherutse kwitaba Imana.

Agnes Gerald [Masogange] wamenyekanye cyane mu mwuga wo gukora ibijyanye n’Imideli muri Tanzania, yitabye Imana ku itariki ya 20 Mata 2018, ashyingurwa kuwa wa Mbere tariki ya 23 Mata 2018 iwabo mu cyaro ahitwa Utengule mu Ntara ya Mbeya.

Uyu muhango wo guherekeza bwanyuma Masogange, waitabiriwe n’abayobozi bakomeye ndetse n’ibyamamare byo mu myidagaduro, ari naho haje kugaragaramo agashya katazibagirana mu bakunzi ba muzika mu gihugu cya Tanzania, babonye umuhanzi Diamond Platnumz asuhuzanya na Ali Kiba bakunze kuvugwaho kutumvikana gukomeye hagati yabo.

Nk’uko ikinyamakuru Amani cyabitangaje cyavuze ko Irene Uwoya yakoze umwihariko mu kwibuka iyi nshuti ye. Yishyizeho ibishushanyo birimo amazina ya Agnes [Masogange] nk’ikimenyetso kizajya kimwibutsa iteka ko ‘yari inshuti idasanzwe’.

Irene Uwoya yashimangiye ko mu kwiyandikishaho aya magambo atigeze yumva ububabare mu gihe ibindi bishushanyo bamushyizeho mu myaka yashize byamubabaje cyane.

Oprah yishyizeho ibimenyetso bizajya bimwibutsa nyakwigendera Agnes Garald

Yagize ati “Niyanditseho amazina ya Masogange, nta bubabare na buke nigeze numva nk’uko byagiye bigenda ku bindi bishushanyo mfite ku mubiri. Ndakeka byaratewe n’uko nari mfite umugambi ukomeye, ikindi ni uko niyanditseho amazina ye ku buryo uko nzajya ndeba ku kuboko kwanjye nzajya ngira umutuzo muri njyewe.”

Nyuma yo kwiyandikaho kwa Oprah yanatangaje andi magambo agaragaza ko akiba.bajwe n’urupfu rwa Agnes Gerald [Masogange].

Yagize Ati:” Uko iminsi izagenda ihita n’imyaka igahita nzakomeza nibuke iteka ko wari inshuti nziza y’inkora mutima, ndabizi neza nanjye iyo aba arinjye ubanza wari kunkorera nk’ibyo nakoze, nzakomeza nkuririre n’amarira menshi, ariko byibuze kuba nakugira mu nzozi zanjye ni kimwe mu byamfasha kugarura agahenge k’ibyishyimo, uri umugore w’intwari!!! Ruhukira mu mahoro!!! Nzakomeza ku gukunda”.

Masongonye witabye Imana yari umunyamideli ukomeye cyane muri Tanzania, yari umwe mu bakobwa b’ikimero bafite amazina akomeye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram ndetse akaba ari n’umwe mubakobwa bazwi cyane mu mashusho y’indirimbo zitandukanye.

Oprah wishyizeho ibimenyetso bizajya bimwibutsa inshutiye yigeze kuba umugore wa Ndikumana Katauti uzwi cyane muri ruhago nyarwanda, nyuma yaho baza gutandukana ahita ashakana n’umuraperi wo muri Tanzania uzwi nka Dogo Janja, Oprah n’umwe mubakobwa bagiye bagaragaza ubuhanga bukomeye mu gukina amafilime atandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa