skol
fortebet

Ibisubizo Big Fizzo yasubije umunyamakuru wamuganirizaga bikomeje gutangaza abantu[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi uzwi nka Big Fizzo wamenyekaniye mu Rwanda mu ndirimbo yakoranye na Charly na Nina yitwa "Indoro",akomeje gutangaza abantu benshi bitewe n’ibisubizo yagiye asubiza umunyamakuru.

Sponsored Ad

Ibisubizo Big Fizzo yagiye asubiza umunyamakuru ku bibazo yamubazaga byasekeje abantu cyane abandi bibaza impamvu yamuteraga kumusubiza muri ubwo buryo,niba hataba hari harimo no kuba atari yishimiye umunyamakuru wamubazaga.

Umunyamakuru ubwo yasangaga Fizzo aho yarari,yagize ati "Urashobora kwibwira Abakunzi b’umuziki wawe, Abafans bawe Fariouz ninde? .

Fizzo mukumusubiza akaba yamusubije igisubizo kitari kitezwe,aho yamubwiye ko abafana be bamuzi bivuze ko niyo bamubona bahita bamusobanukirwa ko ari Big Fizzo..!Yagize ati " Abafans Banjye Baranzi".

Ntibyarangiriye aho kuko umunyamakuru yongeye agira ikibazo amubaza,aho yamubajije impamvu byibura ataba mu Burundi ubundi ibiruhuko akaba aribyo akorera hanze y’u Burundi gufatira .....,Umunyamakuru yagize ati " Kubera iki utoba mu Burundi hama Vacance ukazikorera Hanze?".

Igisubizo yamusubije nacyo kirasekeje ndetse kiranatangaje,yamusubije ko buri wese afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka..!Big Fizzo yagize ati "Mugabo nibaza ko buri wese afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka!!!!!

Ibi bisubizo Big Fizzo yasubije uyu munyamakuru akaVidewo kabyo kakaba gakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zo mu Rwanda no mu Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa