skol
fortebet

Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byavuze ku kuba ngo byararangaranye Deejay Miller bikamuviramo gupfa

Yanditswe: Tuesday 07, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bwanyomoje amakuru yakomeje guhwihwiswa ko urupfu rwa DJ Miller rwaba rwaraturutse ku burangare bw’abaganga.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Karuranga Virgille uzwi nka DJ Miller yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 05 Mata 2020, hari amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga hari abavuga ko yaba yazize kutitabwaho n’abaganga nk’uko bikwiye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mata 2020 Ubuyobozi bw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bwasohoye itangazo ryamagana aya makuru bwemeza ko bwamitayeho uko bari bashoboye.

“Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biranyomoza ibihuha bikwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ku rupfu rwa nyakwigendera Virgile wari uzwi nka DJ Miller ko atitaweho uko bikwiye. Ubuyobozi bw’ibitaro buremeza ko yahawe ubuvuzi bwose bushoboka bujyanye n’uburwayi yari afite.”

Ibi bitaro kandi byifurije umuryango wa nyakwigendera gukomera muri ibi bihe bitoroshye.

Biteganyijwe nyakwigendera DJ Miller azashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020 mu irimbi rusange rya Rusororo agaherekezwa n’abantu icumi kubera icyorezo cya Coronavirus kiri mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Abaganga bavura indwara ariko ntibavura igihe cy’umuntu, iyo umunsi wageze ntacyo barenzaho. Imana itugenera umunsi wo kuvuka ikatugenera n’umunsi wo kuva mu buzima(gupfa) rero nk’abantu ntacyo twabihinduraho. Umuryango we ukomeze kwihangana no gukomera, RIP DJ

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa