skol
fortebet

Ibitazibagirana mu rukundo rwa Platini na Diane

Yanditswe: Sunday 08, Jan 2017

Sponsored Ad

Platin na Ingabire Diane ni abakunzi b’igihe kirekire babana mu buzima buzira itangazamakuru n’ubwo kenshi bisanga ryabateye imboni. Nemeye Platini abarizwa mu itsinda rimwe na Mujyanama Claude [TMC] baharawe cyane mu ndirimbo bise ’Bucece’.
Platini, Ati "Ndamukunda kandi nawe arabizi..Ndamwishimira...Nkunda ukuntu anyitaho." Nyuma y’ubukwe bwa Knowless na Clement bivugwa ko Platini na Diane aribo basigiwe igifunguzo ndetse mu minsi ishije Knowless aherutse kwibutsa Platini ko ariwe wasigiwe (...)

Sponsored Ad

Platin na Ingabire Diane ni abakunzi b’igihe kirekire babana mu buzima buzira itangazamakuru n’ubwo kenshi bisanga ryabateye imboni. Nemeye Platini abarizwa mu itsinda rimwe na Mujyanama Claude [TMC] baharawe cyane mu ndirimbo bise ’Bucece’.

Platini, Ati "Ndamukunda kandi nawe arabizi..Ndamwishimira...Nkunda ukuntu anyitaho." Nyuma y’ubukwe bwa Knowless na Clement bivugwa ko Platini na Diane aribo basigiwe igifunguzo ndetse mu minsi ishije Knowless aherutse kwibutsa Platini ko ariwe wasigiwe igifunguzo.

Itandukana ryabo ryatumye benshi basubiza amaso inyuma ngo bibuke neza ibyabo byatangiye mu 2013 ari ibanga rikomereye buri wese kugirango aritahure. Platini yakunze guhisha ko yinjiye mu rukundo n’undi mukobwa nyuma y’uko atandukanye na Rozy bahoze bakundana ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Hazima uwatse!

Dusubize amaso inyuma…

Kugeza ubu uretse abakobwa babiri [Diane na Rozy] bakundanye na Platini Nemeye nta wundi uzwi wigezwe ucudika nawe n’ubwo bivugwa ko baba bahari ariko ntibigeze bamenyekana mu itangazamakuru.

Platini na Rozy, urukundo rutarambye.....

Platini agikundana na Rozy byari umunyenga

Aba bombi bakundaniye ku ntebe y’ishuri, bombi bakibaho mu buzima buciriritse. Mu gihe Platini yakundanaga na Rozy, na bo bahoraga bamwenyura, byabaga bigoranye kuba wababona hari ufite isura yijimye.

Bagikundana, bahoranaga ibineza neza ku maso, babagaho mu munezero ku bwo kugendera mu munyenga w’urukundo no guteteshanya, Isi babanagamo yatembaga amata n’ubuki, babibaga imbuto zisarurwaho umunezero gusa, babwiranaga amagambo aryohereye kurusha ubuki ariko ku bw’amahari buri wese yakomeje inzira ye.

Platini yakomeje umuziki ndetse abona undi mukunzi, mu gihe Rozy yanahise ahagarika ibyo kuririmba. Ubumwe bwabo, bwamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ariko kugeza ubu iturufu yakuyemo indi, ibyabo byahindutse amateka.

Imbaraga z’urukundo zerekeje Platini kuri Diane....

Mu mwaka wa 2013 nibwo bisa n’ibyemejwe burundu ko Platini atagicana uwaka n’umuhanzi Rozy , bahoze bakundana. Mu mpera za 2013 byatangiye kunugwanugwa ko hari undi mukobwa bakomezanye inzira y’urukundo.

Barongorerana utugambo tw’urukundo

Gusa uyu muhanzi yagiye yirinda kenshi kwerura ko yaba ari mu rukundo na Diane. Abasesengura bavuga ko uyu muhanzi atashatse kuzamukira ku rukundo ngo amenyekane igihugu cyose kubera urukundo arimo.

Abandi bavuga ko Platini yabaye umuhanga mu rukundo kuko atifuje guhuza ubuzima bwe bwite n’ubwitsinda abarizwamo rya Dream Boys kuburyo byari kujya bivugwa ko gukunda na Diane nabyo byazamuye umubare munini w’abakunda itsinda ryabo.

Platini ati ’umugore wanjye......

Icyo gihe mu 2013, Platinin yaje kweruka ko afite umukunzi ariko yirinda kuvuga izina rye. Yagize ati “Ndamufite arahari ariko kumuvuga amazina byo sinabikora kuko mba numva atari byiza kubivuga mu itangazamakuru”.

Uyu mukobwa yemeraga ariko akamutsinda(akanga kuvuga izina rye), yari Ingabire Diane. Ni na we bakundanye kuva 2013 kugeza 2016, batandukanye mu ibanga rikomeye umwe ashinja undi kumuca inyuma.

Ntibasiganaga mu birori bikomeye...

Diane yiyongereyeho izina rya ’Nemeye’

Kubera imbaraga z’urukundo Diane, yiyongereyeho izina ‘Nemeye’ . Kuri Facebook no ku zindi mbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa yitwaga ‘Nemeye Diane’, yafashe iri zina arikomoye ku mukunzi we ‘Nemeye Platini’ nk’ikimenyetso cy’uko bamaze kuba umwe.

Platini yabaga yisekera.....

Mu 2015, mu gitaramo cy’urwenya cya Comedy Night, Patini na Diane bari bicaranye. Buri kanya babaga bongorerana, umukobwa yacishagamo agakubita agatwenge, ubona ibinezaneza bimwuzuye mu maso.

2016, isize urukundo rwa Platini na Diane rubaye inganzo kuri Dream Boys..

2016 ni umwaka utarahiye aba bombi kuko ari nabwo batangiye kutumvikana...Tariki 12 Nyakanga 2016, ubwo Diane yerekezaga ku mugabane w’i Burayi, Platini yabajijwe ibyerekeye uru rugendo aha gasopo itangazamakuru rigaruka ku mukunzi we.

Platini yaherekeje umukunzi we ubwo yerekezaga mu Bubiligi

Icyo gihe iminsi yari ibaye icyenda uyu mukobwa ari mu gihugu cy’u Buhorande. Urugendo rwe rwagizwe ibanga rikomeye kuko ariwe cyangwa Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz bakundana batigeze bifuza gutangaza aya makuru. Hari amakuru ariko yavugaga ko uyu mukobwa adakunda kwisanga mu itangazamakuru bityo akaba adakunda ko Platini yamugarukaho.

Ubwo Diane yerekezaga mu Buhorande yaherekejwe n’umuryango we ndetse na Platini ku kibuga cy’indege, icyo gihe ababonye aya mafoto agenda batangiye gutekereza ko uyu mukobwa yaba agiye kugura ibirongoranwa.

2016, batashye ubukwe bwa Knowless na Clement basigirwa igifunguzo

2017, umwaka utabahiriye bombi.....usatira 2018 ngo ubukwe butahe..

Ku wa 5 Mutarama 2017, Ingabire Diane ni bwo yerekanye undi musore witwa Rutayisire Feston uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasimbuje Platini, yashyizeho ifoto y’uyu musore ayiherekeza ikimenyetso cy’umutima.

Rutayisire Fiston wegukanye Diane.....

Kuwa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017. Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Diane yashimangiye ko yazinutswe Platini ndetse ko mu kwirengagiza ibihe yagiranye nawe yahise amusimbuza undi musore witwa Rutayisire Fiston.

Diane ati "Byishimo byanjye ni Fiston...

Uyu mukobwa yashyizeho ifoto y’umusore arangije yandikaho amagambo agira ati: "Uyu niwe byishimo byanjye". Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 08 Mutarama 2017, uyu mukobwa yongeye kwandika asubiza abibaza impamvu yatandukanye na Platini biteguraga ku rushinga mu ntangiriro za 2018.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango.rw avuga ko Platini yatangiye kuba inzu nziza cyane yagombaga kuzabanamo na Diane Ingabire. Yagize ati ’’Kuko nishimiye kuba aho ndi ubu..Uyu niwe byishimo byanjye".. Ikipe ya Rutayisire na Diane."

Rutayisire Fiston uri mu rukundo na Diane yahise yandika kuri iyo foto umukunzi we yari ashyizeho. Ni ifoto igaragaza uyu musore yambaye ikote ry’umukara ryiza cyane, aseka cyane ndetse yambaye n’amataratara.

Ibihe bitibagira kuri Platini.....

Ibi bihe Platini azabikumbura......

Hari ibihe bitazigera byibagirana by’uburyohe bw’urukundo rwabo. Ku Cyumweru tariki 3 Mata 2016, Nemeye Platini yavuze imyato urukundo akunda Ingabire Diane bakunda kwita Didy, yifashishije amagambo y’imitoma isobanura urukundo rutagira umupaka amukunda, akaba yaramuhamirije ko azamukunda iteka.

Icyo gihe yagize ati: Isabukuru nziza mwiza wanjye Didy. Iminsi yo iricuma ariko ntisiga ubusa, ijoro n’amanywa biratandukana imitima yo igasatirana... Nyagasani ni we uzi ibigukwiriye kundusha, gusa nanjye nkwifuriza icyiza cyose, uri umuntu w’agatangaza... Gukunda ni inshinga nzahora ngutondagurira iteka ryose, ukwiye ibirenze iyi baruwa y’urukundo. Imana iguhe umugisha, ndagukunda cyane Ingabire Diane"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa