skol
fortebet

Ibitotsi bya Nizzo!Humble nawe basezeye muri Urban Boys, Safi yagaramye ibyo kuvushwa amaraso

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

Niyibikora Safi Madiba ahamya ko yabaye igitambo cya bagenzi be ahitamo gufata umwanzuro wo gusezera,ngo mbere y’uko ashingura ikirenge muri Urban Boys hari banje gusezera Humble akurikirwa na Nizzo ariko banga kubyerura ku karubanda.
Ni mu kiganiro uyu muhanzi yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa kabiri yatangiye asobanura umwiryane waranze Urban Boys kuva mu myaka itambutse, yasubije ku makimbirane bivugwa ko yagiranaga na Nizzo, yavuze ko atibye (soma kwiba) Channel ya Youtube y’itsinda rya (...)

Sponsored Ad

Niyibikora Safi Madiba ahamya ko yabaye igitambo cya bagenzi be ahitamo gufata umwanzuro wo gusezera,ngo mbere y’uko ashingura ikirenge muri Urban Boys hari banje gusezera Humble akurikirwa na Nizzo ariko banga kubyerura ku karubanda.

Ni mu kiganiro uyu muhanzi yahaye Radio Rwanda kuri uyu wa kabiri yatangiye asobanura umwiryane waranze Urban Boys kuva mu myaka itambutse, yasubije ku makimbirane bivugwa ko yagiranaga na Nizzo, yavuze ko atibye (soma kwiba) Channel ya Youtube y’itsinda rya Urban Boys n’ibindi.....

Yasubije uko yahuye na Meddy n’uko bapanze gukorana indirimbo

Yavuze ko Meddy asanzwe ari inshuti ye magara ngo ubwo yazaga mu Rwanda bagiye muri Studio amusaba y’uko bakorana indirimbo undi nawe arabyemera.Abajijwe niba ariho yahereye afata icyemezo cyo kuva muri Urban Boys yasubije ko ataribyo ahubwo ako ari umwanzuro yari asanganywe.

Yagize ati “Biranyoroheye gukora njye nyine...Ni akazi rwose numva nishimiye kuba ubu mfite uko ibintu byanje bipanze uzi gushaka gukora ariko ukubura uburyo ?Ni nako byagendaga ndi muri Urban Boys.Ikigoye nabwo ari ugukura,ubu biranyoroheye.”

Mu mishinga ya hafi afite yavuze ko ashaka gukora muzika kuburyo muri Afurika ashimangira izina rye nka Safi.Ati ’gukora umuziki mpuzamahanga ni umuziki kuburyo kuburyo ntakorera abanyarwanda gusa mbese umuntu yavuga Safi Madiba niyumveko ari umuhanzi wo mu Rwanda gusa.’

Yungamo ati “Nkunda kugenda cyane kugirango nige ndebe n’ahandi uko bimeze...Ni ugukora kuburyo Afurika yose yumva muzika yanjye kuburyo isi yose imenya.Ibyo byose nzabikura mu gukora indirimbo nziza zifite amajwi ayunguruye ari nako nkora amashusho y’indirimbo nkakorana n’abahanga gusa.”

Yavuze ko bijya bibaho umuhanzi akaba afite ibitekerezo ariko Producer ntabashe kubibyaza umusaruro.Ikindi ngo azakomeza gukurikirana ibihangano bye kuva akibigeza ku isoko.

Kuva muri Urban Boys byatewe n’uko hari habuze usezera

Aho yakuye igitekerezo cyo kuyandika (indirimbo) n’uburyo yakoranye na Meddy

Avuga ko gukorana indirimbo na Meddy byaturutse ku kuba barahuriye muri Studio kandi ko uretse n’ibyo kuva na cyera ngo bari inshuti magara ikigeretse kuri byo baraniganye muri Kaminuza.

Ati "Meddy asanzwe ari inshuti yanjye kuva cyera na mbere y’uko ajya muri Amerika twariganye muri ULK ariko twiganye mu mwaka wa mbere ahita ajya muri Amerika.Twakundaga guhurira muri Studio, iby’abahanzi rero urabizi twumvise turi mu mwuka dukora indirimbo uko.”

Yasubije niba koko ariho yakuye igitekerezo cyo kuva muri Urban Boys

Uyu muhanzi yavuze ko yabuze uko abigenza agahitamo kumvikana na bagenzi be ko niba baranze gutangaza y’uko bavuye muri Urban Boys we agiye kubyerura akabwira itangazamakuru y’uko avuyemo.

Avuga ko kuva batandukana n’umujyanama wabo,Richard aribwo buri wese yahise atangira kuvuga ko nta hazaza ha Urban Boys.Yaba Safi ngo ntiyavuganaga na Nizzo, Humble niyavuganaga Nizzo, Nizzo nawe ntiyashoboraga kuvugana na Safi kuri Telefone cyangwa se mu butumwa bugufi.

Yagize ati “Erega icyemezo nafashe nabwo cyaje uwo munsi.Nababwiye y’uko byari bimaze igihe kinini cyane ahubwo umwanya wo kuvuga wari utaragera.Tukimara gutakaza Manager wacu Richard kandi ikindi n’abagenzi banjye hari interview nigeze kumva ndibuka mbwira Humble ko umunsi byatunaniye nta muntu ugomba kuzashinja undi.”

Nyuma y’umwaka mubi wakomeje gututumba ariko baterura Safi yasabye Humble ko nta muntu n’umwe uzashinja undi ko ariwe watumye Urban Boys isenyuka.

Ati “Namubwiye y’uko twese twakoze dushaka iterambere rya Urban Boys nti umunsi byatunaniye nihazagire ushinja undi kadi si nanjye rwose n’uko nyine bujya ibyo tuvugira kuri Microphone ataribyo tuvugira imbere y’amarido cyangwa se mu gikari ntabwo ari njye wasezeye mbere.”

Ni ibintu Safi asobanura ko byari bimaze kuba indegakamera, yavuze ko ibyo bavuze mbere bajya mu itangazamakuru ataribyo bavugiye ku ndangururamajwi.Yakoresheje ijambo yita ko ari ryiza yumvikanisha y’uko ibyavugigwa mu gikari Humble na Nizzo baje kubihindura babuze icyo bavuga kuri Urban Boys.

Batangiye gushinja mugenzi wabo Safi ko ariwe ushenye itsinda nyamara ngo siwe kuko nabo ubwabo bari baramaze gusezera ndetse ngo itsinda ryari risigaranywe nawe gusa.

Ati “Njye narababwiye ngo niba mwanze kwerura reka mbamimburire n’uko byagenze kuko twari dufite ibibazo byinshi cyane byarananiranye ..Ibyo bibazo nabwo ari njye wabibonaga gusa Humble arabona Nizzo arabona."

Yungamo ati "Ni ukuvuga ngo Humble yarabibonaga.Humble twaricaranye igihe kinini cyane turi kumwe n’abajyanama nkamubaza nti urabona ibibazo biri muri Urban Boys byakemuka gute nkabura igisubizo.?

Ngo yabonga nta hazaza ha Urban Boys kandi ko na Humble yakunze kumwumvisha y’uko nta hazaza habo.Aha niho yibazaga umuntu bari mu itsinda rimwe washoboraga kuvuga amagambo nk’ayo agaragaza ko Urban Boys iriho itariho.

Ngo imbere ya Microphone bivugaga neza.Yagize ati "Ntabwo ari njye wari wanze gukomereza mu itsinda nubatse harimo ibyiza kimwe n’uko mugenzi wanjye nawe abashije gutobora yabivuga byageze aho kuvugana biracika buri wese ajya gukina ize."

Ari muri Tanzaniya yashimishijwe n’uko Humble na Nizzo bavuganaga.

Yagize ati "Ndi muri Tanzaniya nababonye bavugana numva biranshimishije.Nishimye rwose kuba Urban Boys yaragumyeho.Ni byiza wenda nazambaraga nashyizemo mu myaka icumi ishize nzabona umusaruro wazo.N’ubwo nabonaga umusaruro nka Safi Madiba ariko nzabone umusaruro wa Urban Boys.Byibura bizanshimisha ariko hari igihe bombi batavuganaga."

Ngo yakunze kubaza Humble niba adashaka kuvugana na Nizzo uko bizagenda kandi bose bakorera hamwe.Igisubizo yahabwaga cyahoraga ari kimwe ‘simbizi uko bizagenda’

Icyibazo nyakuri cyarindimuye Urban Boys

Yavuze ko Urban Boys babayeho bakora ariko ngo gucengana no kwerekana y’uko buri wese arenze nibyo byasenye itsinda.Aha yashingiye ku kuba baragiye babeshya abafana babo ku bihangano babaga baratangaje y’uko bazashyira hanze ariko amaso agahera mu kirere.

Avuga ku ndirimbo ‘Neepe’ ngo yarangoranye cyane bitewe n’uko nta mujyanama bari bafite.Ngo umwaka washize bakoze indirimbo ebyiri gusa ‘twabaga twicaye tuganira n’ubushobozi bwaboneka hakabura ufata umwanzuro’.

Yagize ati "Ni inshuro nyinshi twatumiwe tukaboneka turi babiri nk’itsinda.Nikangahe wadutumiye tukaza hano turi babiri(yavugaga muri Radio Rwanda) nabwo ari wowe wenyine n’abandi bose n’uko.Ubajije abanyamakuru bose bakora ibiganiro bya Showbiz ukababaza uti niryari wigeze ubona Urban Boys uko ari batatu bari kumwe.Ese mwebwe nimwabonaga y’uko hari ikibazo?"

Yungamo ati “Twaje hano inshuro ebyiri tudafite uwitwa Nizzo.Mu byukuri ubu ndabasha kubivuga kuko niba tugize itsinda turi batatu twagomba twese kuboneka.Mu biganiro twabanje kumubaza impamvu ataza muri Interview kuri Radio ariko kenshi akitsimba.”

Bakundaga kubeshya y’uko arwaye nyamara ngo yabaga ari muzima yibereye mu rugo asinziriye.

Yakomeje avuga ko atigeze arwana na Nizzo, ahubwo ko habayeho gushyamirana.Ngo 2 PAC uvugako bari amaseke, arabeshya kuko bavuye I Butare baza muri Kigali kandi ko batongeye guhura na 2b Pac uvuga y’uko barwanaga.

Yagize ati "Icya mbere njyewe nsinigeze nshyamirana na Nizzo n’abantu banzi ibi barabizi.Nsinshobora kuvugana n’abi n’umuntu habayeho gushyamirana kandi buri wese avuga ibye.Njyewe nabwo nigeze ndwana icyo ni kimwe."

Ngo bageze I Kigali ntibongeye gushondano ahubwo ngo biyemeje gushyira hamwe.Yavuze ko nta maraso yigeze avusha Nizzo nk’uko byavuzwe na Muyoboke Alexis ahubwo ngo yabivuze ashyiramo amakabyankuru.

Ngo na mbere y’uko batwara Guma Guma harimo amacakubiri ariko ngo bakomeje korosa kugirango bitavugwa.Ngo Nizzo yaje gushinga Lebel ye anatwara Producer we bisa naho yashakaga kumenyekanisha y’uko atakiri muri Super Level.

Ati “Na mbere y’uko dutwara Guma Guma harimo amacakubiri.Abantu ntibongeye kumva indirimbo za Super Level ahanini biturutse ku kuba Nizzo yaratangiye gushing Lebel akanajyana Producer w’abo,Pianno.”

Ngo ni ibintu byose byakomeje kugaragaza y’uko hari umwuka mubi n’uko abantu batabimenyega.Ngo Super Level yari mu mazina ya Safi na Humble kuba Nizzo atarasinye n’uko atari ahari nk’ibisanzwe cyane ko atabonekaga muri Interview kuri Radio.

Yagize ati “Super Level yari mu mazina yanjye na Humble.Abantu bakajya bagirango Super Level n’iyacu twembi.Impamvu Nizzo nawe atasinye n’uko atari ahari nk’ibisanzwe.”


Bemeranyije gutwara Guma Guma kugirango abana babo bajye bagira icyo birahira.Ngo bahuzwa n’amafaranga gusa,ibindi ubundi...

Yavuze ko atabibye Channel kuko atari umuntu wo kwiba.Ngo ni uko ariwe wari ufite Username na Password.Hari akabazo kuba Nizzo na Safi batazi iyo Password na Username yabyo?

Ati "Njyewe ndi muri Urban Boys mwigeze mwumva natangije ibintu bishya ariko nyine nagiraga Imana abajyanama bakatwunga bigakemuka,ejo hakongera ibindi.Twaricaye twemeranya gutwara Guma Guma kugirango abana babo bajye bavuga ko ababyeyi babo hari icyo bakoze.”

Yakomeje avuga ko adashobora gucuruza ibyo bihango byabo, ngo nta mitungo yenda kugabana n’abo ahubwo ngo arakataje gukora ibihango bye.Yavuze ko abahariye mu bintu byose kuko yibuka neza ko nta mitungo namba bahuriyemo ’nta mitungo nenda kugabana na Urban Boys.’

Yahamije ko kugeza kuri ubu afite Alubum ye bwite yuzuye kandi ko atazigera ariirimba n’umunsi n’umwe indirimbo ya Urban Boys.

Yahakanye ko hari indirimbo ari gukorana n’umuhanzi wo muri Nigeria ahubwo ko akomeje gukora ibikorwa byiza.

Abajijwe niba ari kwiyumva nk’umuhanzi ukizamuka.yavuze ko atariko bimeze.

Ubutumwa bye ku bafane be bataraba benshi, yabashimiye uruhare rwabo bagize mu kwakira indirimbo ye nshya.Yabijeje ko azakomeza gukora ibyiza bibanyura mu gihe cyose yamaze gutangira urugendo rwe rwa muzika.

Ibitekerezo

  • Mudufashe mugerageze kujya mwandika ikinyarwanda neza kuko nk’iyi nkuru irimo amakosa y’imyandikire menshi hari n’aho utumva icyo bashatse kwandika. Chief Editor wikubite agashyi. Ntitukananirwe indimi z’ahandi ngo n’uwacu rutunanire. Murakoze

    Uyu musore ko mbona yihenura cyane ra??? Ushatse wakwitonda utwo dufranga twuwo mugore tugushuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa